Digiqole ad

Amatara yo ku muhanga Kigali-Rubavu yatashywe ku mugaragaro

Abaturiye umuhanda  Kigali-Rubavu barashima ubuyobozi bwabegereje amashanyarazi abacanira ku muhanda Kigali-Rubavu, bakavuga ko aya matara ari igisubizo ku bibazo by’ihohoterwa n’ubujura byakorwaga n’abitwikiraga ijoro. Aya matara kandi ngo azatuma  barushaho gukora ibikorwa byabo mu bwisanzure no mu mucyo. Kuri uyu wa 29 Mutarama nijoro nibwo iki gikorwa remezo cyatashywe ku mugaragaro.

Abaturage mu bice bitandukanye bishimiye aya matara bavuga ko agiye kwagura ibikorwa byabo
Abaturage baturutse mu bice bitandukanye bishimiye  ko bahawe amatara hafi y’iwabo

Uwimana ucuruza amakarita ya telefone ahitwa ku cyapa mu Rwankeri mu karere ka  Nyabihu  yagize ati: “Ngiye kujya nkora ngeze igihe nshakiye kuko ntazongera gucyurwa n’umwijima cyane ko n’abakiriya bagiye kwiyongera kuko bazajya bagenda mu muhanda bamurikiwe.”

Umusaza Ntirushwa utuye mu Byangabo mu Karere ka Musanze ati: “Umwaka ushize bitwikiriye umwijima banyambura amafaranga nari nahembwe ariko ubu ntawabitinyuka kuko ubu hose haraka.”

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni watashye iki gikorwa yasabye abaturiye umuhanda Kigali-Rubavu kwita ku byuma by’amashanyarazi bibaha urumuri nijoro kandi bakabirinda kwangirika.

Yibukije abaturage ko kugira ngo babone aya  mashanyarazi, byatwaye amafaranga menshi bityo bagomba kubyitaho bikazagirira abaturage  akamaro karambye.

Yabasabye ko ubwo babonye uru rumuri, bagomba kujya bakora amanywa n’ijoro, iterambere rikihuta.

Minisitiri Musoni ati: “ Ni mutangire mukore kuko ahari umwijima hagejejwe umucyo, ubucuruzi bwanyu nibutangire gukora amasaha 24/24 bityo aya matara ababere inzira yo kurushaho kwiteza imbere.”

Abayobozi b’uturere twa Rulindo,Gakenke, Musanze, Nyabihu na Rubavu bavuga ko uru rumuri ruje gushimangira umutekano no kurushaho guteza imbere ibikorwa by’iterambere cyane cyane mu bucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Abdalatif Twahirwa ati: “Tugiye gufatanya n’abaturage kubyaza ibi bikorwa remezo umusaruro ari nako tubirinda kugira ngo iri terambere rizarambe.”

Nyuma yo gucanira umuhanda Kigali-Rubavu igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na  miliyari zirindwi, biteganyijwe ko umwaka utaha hazashyirwa amatara ku mihanda ya Kigali-Kayonza-Kagitumba, Kayonza- Rusumo, Kigali-Gatuna, Kigali- Huye-Akanyaru ifite uburebure bw’ibirometero bisaga 277 bizatwara amafaranga y’urwanda asaga miriyari 10.

Aya matara azafasha abaturage gukora ubucuruzi bwabo ntacyo bikanga
Aya matara azafasha abaturage gukora ubucuruzi bwabo ntacyo bikanga
Minisitiri w'ibikorwa remezo Musoni Protais yasabye abaturage kubyaza uru rumuri umusaruro
Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni James  yasabye abaturage gufata neza iki gikorwa kandi bakakibyaza umusaruro

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW/Musanze

3 Comments

  • Bravo byiza cyaneee

  • Sha iyi Leta irakora kabisa. Imvugo niyo ngiro na babandi batemera amaherezo bazemera. Ngaho rero tubyaze umusaruro w’ibyiza Leta yacu idupangira. Bravo President wacu Paul Kagame . Uwiteka akongere imigisha myinshi kandi aguhe kuramba.

  • Claude ntukabe umwana ariko urabona abaturage nta mashanyarazi arabageraho mungo nabawufite umuriro ni muke barangiza bakawucanira umuhanda. Ubucuruzi se ni hehe bwemewe mu muhanda mu rwanda? Hari ibigo byamashuri bitagira uwo muriro, amasoko menshi atagira uwo muriro bawujyanye aho se bakareka gucanira umuhanda. Nonese nkuyu uvuga ngo bamwambuye amafaranga ubundi hepfo yumuhanda cg iwe mu rugo ko badacana ho kuhagera birananiranye. Tujye dutekereza tugire leta inama naho ntaho twazagera ikora ibidakenewe tugakoma amashyi

Comments are closed.

en_USEnglish