Digiqole ad

Amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo yashyize arasinywa

Hari hashize iminsi itandatu bitangajwe ko amasezerano yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azashyirwaho umukono. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2013, nibwo aya masezerano yashyizweho umukono i Addis Abeba muri Ethiopia.

Perezida Kagame na Kabila ubwo hasinywaga amasezerano yo kugarura amahoro muri DRC. Photo: PPU
Perezida Kagame na Kabila ubwo hasinywaga amasezerano yo kugarura amahoro muri DRC. Photo: PPU

Gushyira umukono kuri ry’aya masezerano byari bihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’uw’ibihugu by’Afurika bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Ibihugu birenga 10 nibyo byitabiriwe isinywa ry’aya masezerano yo kugarura amahoro muri Congo, ibyo ni: Angola, Afurika y’Epfo u Burundi, Repubulika ya Central Africa, Namibia, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Aya masezerano yashyizweho umukono yarabanje kugenda biguruntege, dore ko ku wa 28 Mutarama 2013, ubwo byari byitezwe ko ashyirwaho umukono mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yebegaga muri Ethiopia, gusa abari bahateraniye banze kuyasinya habura iminota mirongo itatu gusa kubera kukutumvikana ku muntu ugomba guhagararira ingabo zidafite aho zibogamiye zigomba kujya muri Congo.

Nubwo aya masezerano akubiyemo ibintu byinshi bitandukanye, ingingo ivugwa cyane  ni ukongerera ubushobozi ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO), aho abasirikare 2 500 bagomba kwiyongera ku bahari bagera ku bihumbi 17,000 ubundi bagahashya imitwe yitwaje intwaro.

Aya masezerano kandi avuga ko nta gihugu na kimwe cyo mu karere gikwiye gutera ingabo mu bitugu umutwe n’umwe witwaje intwaro ukorera ku butaka bwa Congo. Ibi bije nyuma y’aho  byavuzwe cyane ko u Rwanda na Uganda bifasha umutwe wa M23 gusa ibi bihugu byombi byabiteye utwatsi incuro nyinshi.

ba President Kagame, Salva Kiir, Kabila na Zuma basetsanya nyuma y'isinywa ry'amasezerano
ba President Kagame, Salva Kiir, Kabila na Zuma basetsanya nyuma y’isinywa ry’amasezerano

Perezida Paul Kagame witabiriye isinywa ry’aya masezerano yo kugarura amahoro muri Congo yavuze ko kuva kera, igihugu cy’u Rwanda cyaharaniye ko Congo Kinshasa igira amahoro ndetse igatekana.

Yagize ati “Icyo u Rwanda rwifuza muri aka karere, ni ukugira amahoro asesuye, mu myaka icumi ishize hagiye hashyirwamo ingufu zishoboka kugira ngo haboneke amahoro muri Congo, gusa ikibabaje ni uko ibyo twaharaniye kugeraho bisa nk’aho bidahabwa agaciro n’abantu bamwe.”

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye isinywa ry’aya masezerano yavuze ko  mu rwego rwo gushyaka amahoro arambye muri Congo hakenewe ubufatanye butajegajega mu batuye aka Karere kandi ibyo bakoze Umuryango Mpuzamahanga ukabiha agaciro.

Nk’uko akunze kubivuga kandi, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko igikomeye cyane ari ukureba inkomoko y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo kuko ngo aribwo haboneka umuti urambye w’icyo kibazo.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Ah!!! Ubu amahoro aratugeraho pee, rwose oyeee kagame! Oyee kagame!

  • Ibi rwose birashimishije kubona Afurika yibonamo ibisubizo. Erega mu menye ko ubukungu dufite abandi bari kubureba nibasanga rero tudashyize hamwe ngo tubusangire n’abo, bazabudutwara kandi twizize

  • Ndabaramukije,abanditse iyi nkuru mutuvane mu rujijo aya masezerano yasinywe hagati ya Congo na nde? ko nta zina ry’abayirwanya ryumvikanyemo ese ahuriye he n’ayaberaga ikampala? mudusobanurire.murakoze.

    • MURAKOZE MUVANDI

  • Aka gatoki nyakubahwa wacu atunze Kabila, mu Bazungu ko bakunze kugaha indi nyito aho ntihaba harimo n’ubutumwa kuri Kabila???

  • amahoro aganze umui congo harakabaho gushyira hamwe

  • erega kabira ntategeka congo dr,igitegekwa nabazungu nako iyobywa nabazungu.nahubundi ntakibazo yakagize aramutse ariwe uyobara.nanubu yakoze ibye ariko bakidobyabarongera bayizambye. kongo mbona nabwigenge babonye,Africa ibafashe babigishe babuharanire nibwo izatungana.

  • Ariko africa?Hasinye hagati
    yande na nde?nukuvuga haga
    ti yabarwana babiri cg batatu
    ko nta m23,fdlr,maimai..iyi
    agreement?ahaa

  • Ibi ntibyunvikana side imwe
    Ntihari keretse niba yahagara
    riwe.iyi agreement nizashyirw
    a mu bikorwa ndabarahiye.

  • Ahaaa…yewe aya mahoro ya RDC tuzayabara tuyabonye!gusa arakenewe kugirango abaturage biteze imbere.

  • Iyi ni politike tumenyereye kuva muri 1990. Muraza kubona muminsi mike ko ibi ntacyo bimaze.

  • Ibi ni politike tumenyereye kuva muri 1990.
    Muraza kubona muminsi mike ko ibi ntacyo bimaze.

  • AMASEZERANO DUKENEYE NAZASINYWAHO NA LETA HAMWE NA BASORE BEZA BA M23 KUKO NIYO YINGENZI. NONESE BARIYA BAPEREZIDA BARASINYIRA IKI KO BATARI MUNTAMBARA?

  • this any kind of informal leadership! but Kabila president has to own part to make change and to empower his parliament straight just to ameliorate a certain difficulty governance issues, if i was Kagame as self person or UN as like my own NGO, i should carry out and sell all DRC land because it is an heritage place after Nigeria.

  • Ubu se koko ntibigaragaye ko amasezerano ashyizweho umukono nabafite ibyo bapfa!!!! Hasinye hagati ya K na K naho ubundi M23 abazi imibare na politics nka Dr. Murigande barihe koko ngo basobanure iyi equation iyariyo, ubwo M23 si formule yikintu tutaramenya neza nka Sida, Bahungu rero murabe maso Urwanda ruguye mumutego wo gusinyira mwizina rya M23 ejo aho bukera niduterwa ngo uRwanda ruratera ntiruterwa. Ifundo ririhe? Ubu Tanzania ko itavuga kandi yaramaze kugezayo ingabo i Lubumbashi kandi ngo umenya ariyo mpamvu urwanda rwihutiye kugwa mumutego kuko rugoswe cyane muri iyi minsi. Abashakashatsi nimuhaguruke n’abanyamakuru mucukumbure mumizi yuyu mutego Tanzania iryamiyeho amajanja dore ko banze no kwohereza indorerezi muri ariya masezerano yashyizweho umukono kandi yari yatumiwe.

    • wowe wiyise Albert turikumwe ndagira ngo nkumenyeshe ko ntakibazo nakimwe u rwanda rufite H E ntakotagira ngo agarure amahoro nuko harimo intashima gusa kdi ntacyo zizadutwara.

  • Urwishe yanka rurayacyayirimo none se ko ibihugu byitabiriye isinywa ry’amasezerano bikemera bigasinya kdi barasinyira abo basize barwana babuze umwanya wo kujya mumasezerano kubera intambara bari barimo.

Comments are closed.

en_USEnglish