Digiqole ad

Amasaha ya nyuma ya Laurent Gbagbo

Ingabo za Outtara I Abidjan

Umunyamakuru wa BBC John James uri I Abidjan yemeje ko ingabo za Outtara zatangiye kurasa kuri presidence ya Laurent Gbagbo iherereye muri commune ya Cocody, zikoresheje ibisasu bya RPG7 naza machine guns.

Yakomeje avugako Ingabo za Dramane Ouattara zageze mu murwa mukuru wa Abidjan muri iki gitondo, yavuze ko yarebaga umwotsi mwinshi uzamukira mu ngoro ya president Gbagbo, gusa ngo bikaba biri kwibazwa niba Gbagbo yaba ari mu ngoro ye kuko ngo hashize ibyumweru hafi bibiri atagaragarira aho hantu.

Ubuyobozi bwa Allasan Ouattara ubu bufite 2/3 bya Cote d’Ivoire bukaba bwavuze ko kuva kuri uyu wa gatunu kugeza ku cyumweru I Abidjan hagomba kuba umukwabu, ko abantu batagomba kuva mu ngo zaba.

Ibi byose ngo bikaba bihamyako Laurent Gbagbo asigaje amasaha make ku buyobozi we agihamyako yatsindiye.

Cyuzuzo Samba
Umuseke.com

en_USEnglish