Amakosa atatu A.Muyoboke azi ku bahanzi
*Gukererwa mu kazi
*Gukora indirimbo yakundwa ‘Hit’ ntibayibyaze umusaruro
*Kutibuka aho baturutse bataramenyekana
Muyoboke Alexis ni rimwe mu mazina akunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera imikoranire ye n’abahanzi nk’umujyanama wabo ‘Manager’. Mu myaka 10 amaze akorana nabo ngo hari amakosa atatu abaziho atajya ahinduka.
Yatangiye kwitwa ‘manager’ mu 2007. Icyo gihe iryo zina akaba yararibatijwe na Manzi James uzwi muri Urban Boys nka Humble.
Yakoranye n’abahanzi barimo itsinda rya Urban Boys, Dream Boys, Tom Close, Goodlyf ya Radio & Weasel naryo akaba yari arihagarariye mu Rwanda, Social Mula, Kid Gaju, ubu akaba ari kumwe na Charly & Nina.
Muri icyo gihe cyose amaze mu muziki akorana n’abahanzi, avuga ko ibintu bitatu abaziho ari uko bakererwa mu kazi, gukora hit ntibayibyaze umusaruro no kuba badakunze gutekereza aho baturutse bajya kumenyekana.
Muyoboke yakomeje abwira Umuseke ko kenshi ayo makosa adaterwa no kuba batubaha akazi kabo. Ahubwo ko bikunze gukorwa n’abadafite abajyanama kubera kugira inshingano nyinshi bikurikiranira.
Avuga ko aho umuziki w’u Rwanda ugeze ushobora gutunga uwukora ndetse ko n’abashoramari ari igihe cyabo cyo kuba bashyira amafaranga mu muziki nkuko babikora mu bindi bikorwa.
Ku bijyanye n’ibikorwa by’itsinda ry’abakobwa babiri aribo Charly & Nina arimo gukorana nabo ubu, ngo aho bamaze kugeza izina ryabo ni hato cyane ugereranyije na gahunda bafite.
https://www.youtube.com/watch?v=GwK8S65fO4M
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW