Digiqole ad

Amakosa akunze kugaragara mu ikoreshwa ry’agakingirizo

Itsinda rigizwe n’abashaksahstsi bo muri Kaminuza y’ahitwa Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryakoze ubushakashatsi bwibanze ku ikoreshwa ry’agakingirizo n’amakosa akunze gukorwa n’abagakoresha.

Uko agakingirizo k'abagabo gakoreshwa
Uko agakingirizo k'abagabo gakoreshwa

Ubusanzwe gukoresha agakingirizo ugakurikiza amabwiriza akwiye, ubushakashatsi bwerekana ko umuntu aba afite amahirwa anagana na 98% yo kuba atasama cyangwa ngo afatwe n’indwara zanduzwa mu gihe cy’imibonanompuzabitsina. Ariko kandi ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko mu bagore batwita batabishaka kandi bakoresheje agakingirizo ari ku gipimo cya 15%. Umwe mu bakoze ubushakashatsi bwanasohotse mu kanyamakuru kandika ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Sexual Health yagize ati “Abantu basuzugura agaciro ko gukoresha agakingirizo”.

Abahanga bakaba baramaze imyaka 16 bukorerwa mu bihugu 14 hagamijwe gushaka amakosa akorwa ku buryo buri rusange n’abakoresha agakingirizo. Amwe mu makosa yagaragaye ko ari rusange ni nko kwambara agakingirizo igihe cyagiye, cyangwa kugakuramo mbere y’igihe. Kwibagirwa gusiga akanya kagenewe kujyamo amasohoro y’umugabo.

Ikosa ribi kandi ryagaragaye ko rikunze kubaho cyane, rikaba ryaragaragaye ku gipimo cya 80% ku bantu bakoresha agakingirizo bakoreweho ubushakashatsi, ni ikosa ryo kwibagirwa kugenzura niba agakingiriza ugiye gukoresha ari ntamakemwa ni ukuvuga niba katarapfumutse.

0 Comment

  • Tekiniki ya mbere Kwifata iya nyuma Kwiruka wanga kwiruka ngo bataguseka, indwara ikagushyira mu menyo y’abashinyaguzi.

  • mwifate naho ubundi ntibyoroshye

  • reaka mbabwire agakingirizo ni keza karinda inda na sida urugero;iyo ukundanye numuhungu akakwanga iyo mwakoresheje agakingirizo nta regret ugira aragenda nawe ukagenda sans suite aliko iyo mwakururanye abantu bose babizi usigara wicuza naho abifata bo courage ko mutifata kurya se ni besoin nkizindi ko nabonye se abarokore batwara inda kuki batifata muzabashye abaswa.

Comments are closed.

en_USEnglish