Digiqole ad

Amakipe 3 yo muri Portugal yarusimbutse

Amakipe 3 yo mu gihugu cya Portugal yasimbutse kuzahurira muri kimwe cya kane mu irushanwa rya Europa Ligue.

Ipihugu cya Porutigali (Portugal) ni cyo gisigaranye amakipe menshi mu irushanwa rya Eulopa Ligue. Iri rushanwa rigeze muri kimwe cya kane, rikaba risigayemo amakipe 3 yo muri Portugal ariyo: Fc Porto, Benfica Lisbone na Fc Braga.
Aya makipe akaba yabashije gutombora andi makipe yo mubindi bihugu bityo ntiyatomborana hagati yayo.

Muri iyi tombola yaberaga mu mujyi wa Nyon mu Busuwisi(Suisse) amakipe akaba yatomboranye ku buryo bukurikira: Ikipe ya Fc Porto yigeze gutozwa na José Murinho wanayihesheje igikombe cya Champions Ligue muri 2004, igomba kuzasubira i Mosco mu Burusiya nyuma yo gukuramo muri kimwe cy’umunani ikipe yaho yitwa CSKA Mosco, noneho ikazaba ikina na Spartak Moscou. Izarokoka hagati y’ayo makipe abiri ikazahura n’izaba yarusimbutse hagati ya Villarreal na FC Twente muri kimwe cya kabiri.

Andi makipe abiri yo muri Portugal nayo ashobora kuzisanga muri kimwe cya kabiri. Ikipe ya Benfica Lisbone nyuma yo gukuramo Paris Saint Germain (France), igomba kuzahura na PSV Eindhoven nayo yakuyemo Lille (France)

Ikipe ya Fc Braga nayo yo muri Portugal yatomboye ikipe zafatanyije gusezerera amakipe yo mu Bwongereza, iyo ntayindi ni Dynamo Kiev yo muri Ukraine. Amakipe abiri yo mubwongereza yasezerewe akaba ari Liverpool na Manchester City.
Imikino ibanza ikazatangira kuba ku itariki ya 7/4/2011.

Twibutseko mu mamashampiyona ane akomeye i Burayi nko mu Bwongereza, Ubutaliyani, Ubudage ndetse na Hisipaniya hasigayemo ikipe imwe gusa ya Villarreal.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

 

 

 

 

en_USEnglish