Amahugurwa y’abahanzi yasigiye Christopher kumenya neza uwo ariwe
Mu mahugurwa y’abahanzi yamaze iminsi igera kuri ibiri yateguwe na FPR yo kubakangurira kurushaho kumenya indangagaciro na kirazira mu banyarwanda, ngo yasigiye Christopher kwitekerezaho akamenya neza uwo ariwe.
Ni amahugurwa rero yatangiye ku wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2015 asozwa ku cyumweru kuri La Palisse Nyandungu. Benshi mu bahanzi nyarwanda barayitabiriye bitandukanye cyane n’abitabiriye itorero ry’igihugu ry’abahanzi.
Mu kiganiro na Radio 10, Christopher umwe mu bahanzi bitabiriye ayo mahugurwa avuga ko yamusigiye kumenya neza icyerekezo cye muri muzika.
Yagize ati “Mu mahugurwa tumazemo iminsi ibiri, yansigiye kwitekerezaho neza nkamenya uwo ndiwe ndetse n’ibyo nkora uburyo ngomba kubikoramo.
Wasangaga dukorera ibintu igihe cyose dushakiye tukanabikora mu buryo dushaka tutabanje kumenya neza n’abazakurikirana ibyo bikorwa byacu uburyo bazabyakira.
Ariko kugeza ubu nibaza ko nta muhanzi nyarwanda utagize icyo avana muri ayo mahugurwa kandi hari byinshi agiye no kudufasha mu iterambere ryacu rya muzika”.
Muneza Christopher ni umuhanzi ukunzwe cyane muri muzika nyarwanda. Ubusanzwe akorera mu nzu itunganya muzika yitwa Kina Music ibarizwamo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Harabura iki’ imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Hanyuma se Christofer yafashe ikarita ya RPF?
ariko se ko ndeba uyu muhanzi akuzeho niba kugeza iki gihe yari ataramenya neza uwo ariwe murumva adafite ikiazo koko?
Comments are closed.