Digiqole ad

Amahoteli arasabwa kunoza servisi atanga.

Minisitiri w’ Ubucuruzi :abakora ibikorwa by’ amahoteli na resitora kunoza servisi batanga

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Monique Nsanzabaganwa arasaba abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi birimo amahoteli na za resitora , kubahiriza ibyo amategeko y’imyubakire ateganya mu rwego rwo kunoza servisi batanga .

Ibi akaba yabitangarije mu nama yateguwe n’ishyirahamwe ry’amahoteli n’amaresitora akorera mu Rwanda ndetse n’umushinga wa IFC mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo biri muri serivisi z’amahoteli n’amaresitora n’uburyo byakemurwa.

Aha minisitiri Nsanzabaganwa akaba yakanguriye abafite ibikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’amahoteli na za resitora kubahiriza amategeko agenga imyubakire n’imikoreshereze y’inyubako kugirango babashe gutanga serivisi zinoze ntawe babangamiye. Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama kandi,harimo ikibazo cyerekeranye no kudafata neza abakiliya(Customer Care) kikigaragara mu mahoteli n’amaresitora amwe n’amwe akorera hirya no hino mu gihugu.
Kuri ibi Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’amahoteli na resitora mu Rwanda Eric Musanganya, avuga ko ishyirahamwe ayoboye ryatangiye gutegurira amahugurwa abakora ako kazi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza zinogeye buri wese.
Ibi bikaba bivugwa mu gihe muri iyi minsi, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harimo kugenda haragaragara ubucuruzi bujyanye na serivisi z’amahoteli na resitora zitangirwa mu mazu yagenewe guturwamo kandi bitemewe n’ amategeko.

Muri iyi nama kandi iri ishyirahamwe rigizwe n’amahoteli na resitora bigera kuri 43, rikaba ryagaragaje gahunda y’ibikorwa rizibandaho muri uyu mwaka wa 2011 mu rwego rwo kunoza serivisi zabo.

Solange UMURERWA

en_USEnglish