Digiqole ad

“Amahirwe yose ava ku Mana, sinemeranya n’amarozi avugwa muri muzika”- Alfred

Umuhanzi Kwizera Alfred Gaga  uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu jyana zitandukane zirimo  Hip Hop, R&B ndetse na Raggae, ngo asanga amahirwe yo kugirango umuhanzi akundwe cyangwa amenyekane cyane biva ku mugisha aba yariherewe n’Imana si amarozi.

Alfred Gaga yemera ko amahirwe yo gukundwa ku muhanzi ava ku Mana
Alfred Gaga yemera ko amahirwe yo gukundwa ku muhanzi ava ku Mana

Alfred atangaje aya magambo nyuma y’igihe gito umuhanzi wahoze mu itsinda rya Just Family witwaga Bahati avuze ko ashaka gutangaza uburyo abahanzi bakoresha amarozi ngo bakundwe.

Mu kiganiro na Umuseke, Alfred Gaga yatangaje ko atemeranya n’amarozi avugwa muri muzika, ahubwo ko uba usanzwe wifitiye uwo mugisha wo gukundwa.

Yagize ati “Njye nk’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ntabwo numva uburyo ngo umuhanzi akundwa kubera ko yarogesheje, oyaaaa!!!

Kuko Imana yonyine niyo ikurema ndetse ikanagutegurira uko uzabaho ku isi, ni abahanzi bangahe se bamaze imyaka hafi 10 muri muzika ariko batazwi ndetse banafite amafaranga yabajyana muri ayo marozi?

Icyo njye ntekereza ni uko wa muhanzi kugirango akundwe akenshi biterwa n’ubutumwa yatambukije mu ndirimbo ye cyangwa injyana yakoresheje ndetse n’ijwi afite.

Ibyo byose rero iyo ubyujuje unafite umugisha wiherewe n’Imana ntaho muzika yawe itagera, kandi uramutse unarogesheje udafite ya mahirwe ntaho wagera kuko Imana niyo ishobora byose”.

Mu minsi ishize nibwo Alfred Gaga yatangaje ko adafite gahunda yo kuba yareka injyana zo guhimbaza Imana nka bamwe mu bahanzi bagiye bazihindura, ahubwo ko ibikorwa byo gukora muzika ihimbaza Imana byiyongera.

Reba indirimbo nshya ya Alfred yise ‘Umugisha’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Qg6Sv4DkIUY” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • courage Imana igufashe kandi yaranagufashije

  • ushobora gutanga akayabo ngo ub e mwiza ukarushaho kuba mubi muwego rw’isi

  • Alfred numuhanzi wo murwego rwo hejuru ukunda Imana n’abantu yatubereye umugisha
    Hano europe ..turasenga ngo Imana imuzamure kurundi rwego ahisha icyubahiro

Comments are closed.

en_USEnglish