Amahirwe make niyo mpamvu yo kumara imikino ine APR FC idatsinda- J.Mulisa
APR FC yatakaje amanota abiri mu mukino wa mbere w’imikino yo kwishyura ya shampiyona. Yasuye Amagaju i Nyamagabe umukino urangira nta gitego kinjiye mu izamu. Jimmy Mulisa utoza APR FC avuga ko ikipe ye imaze iminsi ibura amahirwe.
Kuri stade ya Nyagisenyi kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare niho habereye umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.
APR FC yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda igafata umwanya wa mbere by’agateganyo kuko yarushwaga na Rayon sports amanota abiri gusa. Byatumye Jimmy Mulisa agerageza kongera abakinnyi basatira benshi akoresha ba myugariro batatu, abo hagati batanu nab a rutahizamu babiri (3-5-2).
Kubanza mu kibuga kuri Onesme Twizerimana na Issa Bigirimana ntibyahesheje iyi kipe y’ingabo intsinzi. Amakipe yombi yanganyije 0-0, umukino wa kane APR FC imaze itabona amanota atatu. Yanganyije gatatu; Bugesera, umukino ubanza wa Zanaco, n’Amagaju itsindwa rimwe umukino wo kwishyura wa Zanaco FC.
Jimmy Mulisa utoza APR FC yabwiye abanyamakuru ko amahirwe make ariyo mpamvu yo gutakaza aya manota yose. Ati:
“Tumaze igihe tudatsinda nibyo. Twinjije igitego kimwe gusa mu mikino ine iheruka. Uyu munsi nagerageje guhindura ‘system’ nongera umubare w’abasatira. Abakinnyi bo hagati basatira bari benshi bagerageje kugeza imipira kuri ba rutahizamu babiri ariko biranga. Twakoze byose bisabwa ngo tubone igitego ariko ntibyaduhira. Gusa ndakomeza kubaganiriza nizeye umusaruro mwiza kurushaho mu mikino itaha”
APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 irushwa rimwe na Rayon sports ifite ibirarane bibiri. Naho Amagaju yagiye ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 11.
Undi mukino utarabereye igihe kubera imikino ya CAF APR FC yari irimo uzayihuza na Mukura VS kuwa gatanu tariki 24 Gashyantare kuri stade Huye.
Amagaju Fc: Muhawenayo Gadi, Bizimana Noel, Nsengiyumva Djafari, Buregeya Rodrigue, Dusabe Jean Claude, Yumba Kayité, Alanga Yenga Joachim, Habimana Hassan Pappy, Manishimwe Jean de DIEU, Lileko Bokatola Yves,Shabani Hussein
APR Fc: Ntaribi Steven, Nsabimana Aimable, Ngabo Albert, Usengimana Faustin,Rutanga Eric, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Sibomana Patrick, Twizeyimana Onesme
Roben NGABO
UM– USEKE
5 Comments
APR fc se bakinnye ari icumi ko mbona uru rutonde rutuzuye ?ninkuru urabonako iburamo ikintu ntago ishamaje amafoto ni make
apr ntakigenda
yibagiwe gushyiraho ngandu omar kuri iyi list yatanzwe
Amahirwe make ??? Cyangwa ubuswa bukabije cyane bw’Umutoza !!!
Ariko sinarenganya ubuswa bw’umutoza da ! Niba abamugize umutoza Mukuru wa APR FC, bumva ko ariwe uje guhiga ba Petrovic na Nizar Khanfir ??? Ubwo se abo bayobozi usanga har’icyo baba bazi cyangwa bumva muli football koko ? Si no muli football gusa ; ni muli byose ; no greatness of vision !!!
Dore nawe umuyobozi upfukamisha abakini !? Dore umunyamabanga witwara nkaho ari we muyobozi w’ikirenga wa APR FC !? Birababaje pe ! Ubuyobozi burih’ubu muli APR FC, butubihirije Team yacu, bugiye kwica APR FC pe !!!
Umutoza, ntibashobora kuba baramuhaye inshingano zimurenze, we akabyita amahirwe make yamugwiriye ??? Icyiza iyi comité yakorera APR FC, kandi twanayishimira cyane, n’uko yakwegura jointly !!!
Nta kundi ntagusangira n’udakorano, ubwo amahirwe nabagarukira muzongera mutsinde.
Comments are closed.