Digiqole ad

Amagare: Gasore, Habiyambere mu Busuwisi

Abakinnyi 2 b’ikipe y’igihugu mu basiganwa ku magare aribo Habiyambere Nicodem na Gasore Alex Hategeka kuva ku italiki ya 15 Mata kugeza 31 Gicurasi 2011 baza bari mu Busuwisi mu ishuri rya UCI (Union des Cyclistes Internationales) rihugura abasiganwa ku magare mu rwego rw’isi.

Avugana n’Umuseke.com, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, bwana Murenzi Emmanuel yagize ati: “ishyiramwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) niryo ryasabye ko u Rwanda rwakohereza abakinnyi 2 bakajya guhugurwa hariya. Aba bakinnyi baka baratoranyijwe n’umutoza Jonathan Boyer utoza ikipe y’u Rwanda”.

Murenzi mu gusobanura impamvu hatoranijwe aba basore bombi, yabwiye Umuseke.com ati: “aba bakinnyi baracyari bato ni byiza ko aribo batoranyijwe kuko mu minsi iri imbere nibo bazavamo abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda”. Aba bakinnyi bakaba bazerekeza mu Busuwisi babifashijwemo na Komite Olimpike ya hano mu Rwanda bakaba rero bazahamara igihe kingana n’ukwezi n’igice bitoza.

Ku ruhande rw’aba bakinnyi bakaba batangaza ko iyi ari intambwe nziza kuko bizatuma bunguka byinshi muri uyu mukino. Habiyambere Nicodem yatangarije Umuseke.com ko nyuma y’imvune yagize muri Tour du Rwanda 2010 ameze neza. Yagize ati: “Maze igihe kingana n’ukwezi nitoreza muri Afurika y’Epfo, meze neza n’imvune yarakize.Iyi myitozo tugiye gukorera mu Busuwisi ku bwanjye izatuma nzamuka cyane mu ntera.” Muri iyi Centre kandi niho hitoreza abakinnyi bakomoka muri Eritereya barimo Daniel Teklehaimanot wegukanye Irushanwa ry’afurika ndetse na Tour du Rwanda byose byabereye hano mu Rwanda umwaka ushize wa 2010. Habiyambere rero akaba yaragize icyo atangaza kubirebana n’aba banyafrika azaba ahasanze aho yagize ati : “Aba bakinnyi mwarababonye ukuntu bakomeye cyane, turifuza ko natwe twagera ku rwego nk’urwabo tukanarenzaho “. Kuru ubu rero aba basore baka barimo gushaka ibyangobwa nyuma bakerekeza mu Busuwisi aho bazava bagaruka hano mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwita izina ingagi rizaba mu kwezi kwa Kamena.

Iyi Centre Mondial de Cyclisme iherereye mu mujyi wa Aigle mu Busuwisi, ikaba itanga imyitozo ku basiganwa ku magare baturutse mu bihugu bitandukanye ariko ibaka ifata abakinnyi bakiri bato bagaragaje ubuhanga. Bakaba banaboneraho kuba bazajya bitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye atandukanye.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

en_USEnglish