Amag The Black yongeye kuvuga ku bakobwa baboneza urubyaro
Amag The Black ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda. Ibi ahanini biva mu ndirimbo agenda akora zivuga ubuzima busanzwe ariko cyane cyane ku bakobwa.
Nyuma y’indirimbo yakoze igatuma anagira umubare w’abakurikirana ibihangano bye benshi yise ‘Care’ akaza gukora n’izindi nyinshi, ubu yakoze iyo yise ONAPO aho yikoma cyane abakobwa baboneza imbyaro batarashaka.
Mu kiganiro na Isango Star, Amag The Black yasobanuye impamvu yakoze iyo ndirimbo niba ntacyo byagabanya ku mubare w’abakobwa bafana ibihangano bye.
Yagize ati “Nta munsi n’umwe nzahishira amakosa akorwa na rubanda. Ese ubwo ni gute naceceka kuvuga ku bakobwa baboneza imbyaro batarashaka?
Kuboneza urubyaro ni ibintu bikorwa n’ababyeyi bashaka gukurikiza abana babo neza nta ndahekana zivutse.
Ariko umwana w’umukobwa uboneza urubyaro se ubwo wabyita kuboneza urubyaro ahubwo ko wabyita kuboneza ubusambanyi?
Abantu benshi bayumvishe, bamwe bumvaga wenda ko ari ukurwanya gahunda za Leta zo kuringaniza imbyaro.Oyaaaaaa!!!ahubwo nabwiraga abana b’abakobwa babikora ku bwo gutinya gusama ariko badatinye Sida yavamo”.
Uyu muraperi akomeza avuga ko ubutumwa buba mu ndirimbo ze akenshi hari abo bufataho bakibaza ko abanga. Ariko ngo abikorera urukundo no gushaka ko bakora ibikoreka.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=OnStZytC6gc” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW