Amag The Black arabarizwa muri Label ya Super Level
Hakizimana Amani umuraperi uzwi muri muzika nka Amag The Black, yamaze kugirana amasezerano na Super Level imwe mu nzu zitunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda.
Ayo masezerano uko angana Amag The Black ntiyifuje kuyatangaza, ngo kuko ashobora guhita yongerwa mu gihe cya vuba gusa ntibizarenza amezi agera ku icyenda atarongerwa bityo akaba yajya ahagaragara.
Uyu muraperi yagiye akorera mu mazu atandukanye hano mu Rwanda, aho wavuga nka Touch Records ndetse Bridge Records.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Amag The Black yatangaje ko kuba aho uri umuhanzi ariko udafite label ubarizwa bishobora kugira ingaruka mu iterambere rya muzika y’umuhanzi.
Yagize ati “Amasezerano nagiranye na Supel Level ni amasezerano ntashaka kuvuga uko angana. Gusa mu gihe kitarenze amezi icyenda nibwo tuzatangaza uko ayo masezerano angana.
Imwe mu mpamvu yatumye ngana muri iyi nzu, ni uko nifuzaga kugira aho mbarizwa kandi hashobora kugira icyo hamfasha mu iterambere rya muzika yanjye. Kuko gukorera indirimbo ahantu hose ubonye uri umuhanzi bifite byinshi bikudindiza nk’umuhanzi”.
Amag The Black yanashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Safi wo mu itsinda rya Urban Boys bise “Nyabarongo”.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=h7D-dxSHo4A&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ayo masezerano uko angana Amag The Black ntiyifuje kuyatangaza, ngo kuko ashobora guhita yongerwa mu gihe cya vuba gusa ntibizarenza amezi agera ku icyenda atarongerwa bityo akaba yajya ahagaragara.
Uyu muraperi yagiye akorera mu mazu atandukanye hano mu Rwanda, aho wavuga nka Touch Records ndetse Bridge Records.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Amag The Black yatangaje ko kuba aho uri umuhanzi ariko udafite label ubarizwa bishobora kugira ingaruka mu iterambere rya muzika y’umuhanzi.
Comments are closed.