Digiqole ad

Amag The Black anenga imitegurire ya Guma Guma

 Amag The Black anenga imitegurire ya Guma Guma

Amag The Black ntiyemeranya na bimwe mu bigenderwaho ngo umuhanzi ajye muri Guma Guma

Hakizimana Amani umuraperi uzwi nka Amag The Black asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ridakurikiza ibiba bisabwa umuhanzi uryitabira ahubwo hari ubwo abaritegura bihitiramo ibyo bashaka.

Amag The Black ntiyemeranya na bimwe mu bigenderwaho ngo umuhanzi ajye muri Guma Guma
Amag The Black ntiyemeranya na bimwe mu bigenderwaho ngo umuhanzi ajye muri Guma Guma

Ibi abitangaje nyuma y’aho iri rushanwa rimaze kuba ku nshuro ya gatanu atigeze agaragara mu bahanzi 10 baryitabiriye aho ahamya ko yari yujuje ibisabwa byose ngo abe yararyitabiriye.

Mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, Amag The Black yatangaje ko akenshi ibisabwa ku muhanzi ngo yitabire irushanwa rya Guma Guma ataribyo bikurikizwa.

Yagize ati “Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa ari mu Rwanda arimo gufasha muzika nyarwanda gutera imbere kimwe n’abahanzi.

Ariko sinigeze nemeranya na bamwe mu bategura iri rushanwa ku byo bagendeyeho ku nshuro ya gatanu y’iri rushanwa kuko ndi umwe mu bahanzi bagombaga kuryitabira”.

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ritegurwa na East African Promotor ku bufatanye n’uruganda rukora ikinyobwa cya Primus (Bralirwa).

Butera Knowless niwe uherutse kwegukana iri rushanwa ku kinyuranyo cy’amajwi yavuye mu butumwa (SMS) nkuko byagiye bitangazwa. Benshi bahamya ko iri rushanwa ari rimwe mu yari akomeye ugereranyije n’andi yaribanjirije.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nanjye mba Swed ariko abahanzi bo murwanda barenze Amag ni bake keretse abategura irushanwa bavuze ko bagendera kundirimbo zurukundo kurusha izubaka muri societé nabyemera Amag numuhanga
    Ihangane musore

  • Indirimbo z’uyu mugabo amag zubakiye Ku mibereho ya societe bituma zikunzwe gusa ntawamenya neza igipimo ngenderwaho muguhitamo ariko tutabeshye hari abagiyemo arusha kure ubuhanga no gukundwa pe

  • Kuba Swed ntacyo byakongera ku gitekerezo cyawe Ggy! Abantu muba hanze mukunda gutangiza aka kantu kandi nta gaciro kaba gafite!

  • Wowe wagiyeyo se nawe ukajya ugatangiza?

  • Twese twarabivuz Ama-G baramuriye ndahamya ko hafi abahanzi 5 baririmo batamurusha, gusa ntakundi buriya nukwihangana tu…

  • Ibyuvuze nu kuri gutura iburayi america asie kuki bifatwa uko bitari ???

    Yaba iburayi nahabaye 7ans Canada nyibamo 6 years Chine 2ans Africa mu bihugu 7 nabikoreye mo ariko sijya mbibona mo igitangaza wajya kubona umuntu yifashe nku wakoze ibihambaye ngo ndi iburayi .. Ubwo uba wiyibagije umuruho ubaye mo ???

    Jye nasanze nta heza nka Kigali.
    Utarigerera ibwami abeshywa byinshi !!

  • ariko mwagiye mutuza! baca umugani ngo umugabo yiratana icyo afite, niba aribyo bimuguye neza s! iryo ni ishyari. nanjye ngiye kuzajya ndata Gicumbi yanjye maze tuzarebe!

  • Hhhhh,mbega ubuswa,ngo nge,mba sweed,nutuye,nyamirambo nti:nanjye ntuye biryogo,hhh,mujye mutanga,ibiteketezo mutagamije kwiyemera,kuko ntaharuta,iwanyu
    .ama g, ihangane ugire,coulage,iyubutaha Uzayi,tware

  • Nuko murayakoze amagambo niba ashatse kubabwira ko aho aba ibihangano bye bibageraho naho bibaye intambara da ,abanyarwanda mwese mwabaye ba bambou g

  • Haaaa abanyarwanda rwose narinziko mutakigira ishyari
    Nonese kuba avuze iyo aba ko bemera umuhanzi runaka harikosa ririmo? Yatanze comment ye none ndabona ariyo ibaye sujet.
    Ahubwo namwe mujye mwandika aho muba

Comments are closed.

en_USEnglish