Digiqole ad

AMAFOTO waba utabonye. APR FC* 2 – 2 Rayon Sports

APR FC na Rayon Sports zaraye zihanganiye muri 1/4 cy’igikombe cya CECAFA Kagame Cup, ‘Ababurana ari babiri ngo umwe aba yigiza nkana’ byarangiye aba bakeba nabo bisobanuye ariko bigoranye kuko bakijijwe na ‘mbuga’ (Penaliti). Aya ni amwe mu mafoto yaranze uyu mukino ufatwa nk’uwa mbere ukomeye uhuza amakipe mu Rwanda rwa none. Mbere gato Police FC yari yakomeje muri 1/2 itsinze Atletico nayo kuri za Penaliti

Mu mukino wabanje umunyezamu wa Police FC Marcel Nzarora amaze guha Police itsinzi kuri Penaliti yishimye cyane yisimbiza mu kirere
Mu mukino wabanje umunyezamu wa Police FC Marcel Nzarora amaze guha Police itsinzi kuri Penaliti yishimye cyane yisimbiza mu kirere
Abafana ba Rayon mu masengesho mbere y'umukino
Abafana ba Rayon mu masengesho mbere y’umukino
Ni nako bamwe baba bisukamo ibisindisha
Ni nako bamwe baba bisukamo ibisindisha
Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga irimo Djamal Mwiseneza (wa kabiri uvuye iburyo mu bahagaze) wahoze muri Rayon
Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga irimo Djamal Mwiseneza (wa kabiri uvuye iburyo mu bahagaze) wahoze muri Rayon
Rayon Sports y'i Nyanza yari yabukereye
Rayon Sports y’i Nyanza yari yabukereye
Barnabé Mubumbyi bahimba Balotelli, ku mupira asatira
Barnabé Mubumbyi bahimba Balotelli, ku mupira asatira
James Tubane Rayon yavanye muri AS Kigali amaze kunyura benshi mu bafana ba Rayon ku kazi akora neza
James Tubane Rayon yavanye muri AS Kigali amaze kunyura benshi mu bafana ba Rayon ku kazi akora neza
Bamuhimba Bugesera kuko ariyo kipe yaturutsemo aza muri APR, yisangije amateka yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda avuye mu kiciro cya kabiri, yiwa Michel Ndahinduka aha yishimiraga igitego cya mbere yatsindiye ikipe ye
Bamuhimba Bugesera kuko ariyo kipe yaturutsemo aza muri APR, yisangije amateka yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuye mu kiciro cya kabiri, yiwa Michel Ndahinduka aha yishimiraga igitego cya mbere yatsindiye ikipe ye
Djamal Mwiseneza bakoresheje ngo ahangane n'iyi kipe yakiniye kuva yatangira gukina mu makipe makuru
Djamal Mwiseneza bakoresheje ngo ahangane n’iyi kipe yakiniye kuva yatangira gukina mu makipe makuru
'Fair Play' nyuma yo gukinirana nabi hagati ya Mubumbyi na Nizigiyimana
‘Fair Play’ nyuma yo gukinirana nabi hagati ya Mubumbyi na Nizigiyimana
Abafana ba Rayon ibyo bakora barabyiariye nabo
Abafana ba Rayon ibyo bakora barabyiariye nabo
Aha bari mu byishimo by'igitego gitangaje Yossa Bertrand yari amaze gutsinda
Aha bari mu byishimo by’igitego gitangaje Yossa Bertrand yari amaze gutsinda
Igishyika ni cyose kubera ibyishimo
Igishyika ni cyose kubera ibyishimo
Mu kibuga hahora intonganya, hatari fair play n'umusifuzi witwaje amakarita atukura haba intambara. Mubumbyi ntabyumva kimwe na myugariro Serugendo
Mu kibuga hahora intonganya, hatari fair play n’umusifuzi witwaje amakarita atukura haba intambara. Mubumbyi ntabyumva kimwe na myugariro Serugendo
Ibyo bakora ni ibyabo bonyine barabyihariye
Ibyo bakora ni ibyabo bonyine barabyihariye
Hari ku gitego cya kabiri ibyishimo ushobora kugirango ni ibindi
Hari ku gitego cya kabiri ibyishimo ushobora kugirango ni ibindi
Imbeho ni yose mu bafana APR kuko byari 2 - 1 cyabo
Imbeho ni yose mu bafana APR kuko byari 2 – 1 cyabo
Babazaga aho banyura Rayon nibatsinda
Babazaga aho banyura Rayon nibatsinda
Cameraman wa Supersport ari 'guta akuka'  (kuruhuka) avugana n'abo hakurya
Cameraman wa Supersport ari ‘guta akuka’ (kuruhuka) avugana n’abo hakurya
APR FC imaze kwishyura 'ibitendo' by'ibyishimo byagabanutse
APR FC imaze kwishyura ‘ibitendo’ by’ibyishimo byagabanutse
Umupira ukinirwa hasi hejuru sitade ituje. Migi na Fuad baratanguranwa umupira umwe ku mutwe undi ku kaguru
Umupira ukinirwa hasi hejuru sitade ituje. Migi na Govin Mutombo baratanguranwa umupira umwe ku mutwe undi ku kaguru
Abafata amafoto nabo batangariye ibyo bareba bigizayo amaso ya 'appareil' zabo
Abafata amafoto nabo batangariye ibyo bareba bigizayo amaso ya ‘appareil’ zabo
Ntawukoma, barareba tu, ibintu byashyiraga kuri Penaliti
Ntawukoma, barareba tu, ibintu byashyiraga kuri Penaliti
Mu mpera z'umukino, Fuad Ndayisenga aragerageza uko ashoboye kose
Mu mpera z’umukino, Fuad Ndayisenga aragerageza uko ashoboye kose
Penaliti zageze, Mugiraneza araganira na bagenzi be kuri iki gikorwa
Penaliti zageze, Mugiraneza araganira na bagenzi be kuri iki gikorwa
Ba Nyakubahwa Minisitiri w'umuco na siporo, Minisitiri w'Ingabo n'umuyobozi wa FERWAFA nabo bafite amatsiko y'uko birangira
Ba Nyakubahwa Minisitiri w’umuco na siporo, Minisitiri w’Ingabo n’umuyobozi wa FERWAFA nabo bafite amatsiko y’uko birangira
Penaliti ni hagati y'umusifuzi, utera n'uterwa (umuzamu). James Tubane imbere ya Olivier Kwizera
Penaliti ni hagati y’umusifuzi, utera n’uterwa (umuzamu). James Tubane imbere ya Olivier Kwizera
Yayiteye Kwizera arayicakira
Yayiteye Kwizera arayicakira
Iyi ni Penaliti yari itewe na Kambale Salita, ni ibyo bita 'contre pied' umuzamu arareba uko umupira winjira yagiye hakurya
Iyi ni Penaliti yari itewe na Kambale Salita, ni ibyo bita ‘contre pied’ umuzamu arareba uko umupira winjira yagiye hakurya
Abakinnyi ba Rayon bamwe babuze uko bifata, penaliti zitera igishyika
Abakinnyi ba Rayon bamwe babuze uko bifata, penaliti zitera igishyika
Arabwira abo yasize ko kuri stade i Nyamirambo ibintu bikomeye
Arabwira abo yasize ko kuri stade i Nyamirambo ibintu bikomeye
Fuad Ndayisenga amaze guhusha Penaliti
Fuad Ndayisenga amaze guhusha Penaliti
JB Mugiraneza abonye uburyo bwo guha ikipe ye intsinzi ntiyabupfushije ubusa
JB Mugiraneza abonye uburyo bwo guha ikipe ye intsinzi ntiyabupfushije ubusa
Ibyishimo ni byose kuri APR FC kongera gusezerera Rayon Sports muri 1/4 cya CECAFA Kagame cup kuri za Penaliti nk'uko byagenze mu 2005 i Mwanza ya Tanzania
Ibyishimo ni byose kuri APR FC kongera gusezerera Rayon Sports muri 1/4 cya CECAFA Kagame cup kuri za Penaliti nk’uko byagenze mu 2005 i Mwanza ya Tanzania

Photos/Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • #PLAISIR MuZOGEZE wakoresheje invugo itari nziza, kunywa inzoga kwabafana ba Rayons ntibivuze kwisukamo ibisindisha!!! bibi amakabyankuru

  • Ko mbona se Perezida wa FERWAFA afite ubwoba buriya bwari ubw’iyihe kipe mu mukino wahuzaga APR-Rayon???

  • mujye mwemera waba umuco mwiza murumva rayon mwihangane nahubutaha

  • genda degaulle urafana ugakabya!! cyakoze ugaragaje ko uri civilian kabisa!!! Nyakubahwa Kabarebe Ko yiturije wagizengo Umurusha gukunda APR. Urarutanze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ESE YE DE GAULE KO YAGAIZE UBWOBA NIWE PEREZIDA WA APR,KO KABAREBE WE YITURIJE UYU ARI MU YAHE?GENDA DE GAULE BYARAKUYOBEYE KOKO!

  • arko abafana, muranyica kweli!!!!!!!!!!! DEGAULE c ubwoba mumushinja mubukuye he ?? iriya ni ifoto ntabwo ari video, niba barafotoye areba hasi bivuze ubwoba??? mujye mutuza kabisa,.. MUVUGE NIBA APR itarabatsunze match bazayisubiremo, cg barabibye nanone???? ubutaha muzatore uwo mwiyumvamo kuko ugiyeho wese muvuga ko abanga………. bizabagora kunyurwa kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish