AMAFOTO 25: Abakinnyi ba Rayon sports baje muri V8 batsindwa na APR FC 1-0
Umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wahuje APR FC na Rayon sports urangiye ku ntsinzi y’ikipe y’ingabo. Uyu mukino abakinnyi Rayon sports bawujemo mu modoka za V8 ariko ntibyabafasha kubona intsinzi.
Nyuma y’iminsi umunani yitoreza hanze ya Kigali (Rubavu na Rulindo), APR FC ishoboye gutsinda Rayon sports mu mukino urebwa n’abantu benshi kurusha indi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, wabereye kuri stade national Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mutarama 2017.
Jimmy Mulisa utoza APR FC yatangiye neza uyu mukino arusha cyane Rayon sports hagati mu kibuga kuko yari yahashyize abakinnyi benshi; Imran Nshimiyimana, Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi. Byatumaga abarundi Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir ba Rayon sports batisanzura.
Iminota 20 ya mbere yihariwe na APR FC ariko ntibone izamu kuko Ndayishimiye Eric Bakame yabaye ibamba inshuro ebyiri. Ntibyatinze kuko ku munota wa 23 Sibomana Patric bita Papy yacenze Ndacyayisenga Jeand’Amour bita Mayor, ahindura umupira imbere y’izamu urenga myugariro wa Rayon sports Munezero Fiston, usanga Issa Bigirimana wenyine imbere y’izamu afungura amazamu n’umutwe.
Iminota ya nyuma y’igice cya mbere Rayon sports yagerageje kugaruka mu mukino ikoresheje abakinnyi bo kumpande nka Irambona Eric Savio Nshuti Dominique bakinaga ibumoso, na Manishimwe Djabel wakinaga iburyo. Gusa ntacyo byatanze, cyarangiye APR FC ikiri imbere .
Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yahise asimbuza. Fiston Nkinzingabo yasimbuwe na Benedata Janvier. Byongeraga umubare munini w’abakinnyi bo hagati.
Ku munota wa 50 umunyezamu wa APR FC Emery Mvuyekure yahawe ikarita y’umuhondo ashinjwa kuryama mu kibuga atinza umukino. Byakurikiwe no kuryama kw’abandi bakinnyi ba APR FC barimo Aimable Nsabimana na Issa Bigirimana.
Iminota 13 yakurikiyeho Rayon sports yagerageje gusatira izamu rya APR FC ariko umupira ntugere kuri Moussa Camara wari rutahizamu rukumbi w’iyi kipe itozwa na Masudi Djuma.
Uburyo bukomeye Rayon sports yahushije bwabonetse ku munota wa 75 ubwo Nahimana Shasir yacengaga Herve Rugwiro agasigarana na Emery Mvuyekure urindira APR FC ariko uyu munyezamu yitwara neza umupira awushyira muri ‘Corner’.
Ku ruhande rwa Rayon sports Nsengiyumva Moustapha yasimbuye Manishimwe Djabel ku munota wa 77, APR FC yongeramo Twizerimana Onesme asimbura Bizimana Djihad ku munota wa 80, na Issa Bigirimana asimburwa na Ngabo Albert ku munota wa nyuma ariko bose ntacyo bahinduye umukino urangira ari 1-0.\
Byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 33 inganya na Rayon sports. Iri imbere kubera ko yatsinze umukino wabahuje nkuko itegeko rigenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA ribiteganya.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Imanishimwe Emmanuel Imran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Sibomana Patrick Papy, Nkinzingabo Fiston, na Issa Bigirimana
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Munezero Fiston, Irambona Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nahimana Shasir, Nshuti Dominique Savio, na Moussa Camara
AMAFOTO/ Innocent Ishimwe/UM– USEKE
Roben NGABO
25 Comments
APR F.C OYE OYE
Rya vuzi vuzi rya gikundiro ko ntaryo ndi kumva byagenze bite! noneho ntibabaroze cg ngo babasifurire nabi!! masudi se cadeau yahaye apr ubushize yabonye idahagije none ahisemo kuyongera indi!!! ubwo ufite agatege ko gusubiza yambwura.
wowe ubivuze nziko udakunda apr ahubwo uyihomaho va ku giti dore umuntu
Yego wenda hari udushya twagiye tuba mbere yuyu mupira, nko guhinduranya abasifuzi inshuro 3 hashize umwaka Ferwafa yarapanze gahunda, ariko Gasenyi nayo irizira! Nonese nkubu baje muri V8 abakinnyi bahetse udukapu twa 3000, ejo uzasanga hari ibirarane by’abakinnyi batarahembwa, hari abavuga ko umwe mu bakinnyi ba Rayon yavuye mu Ruturusu n’amaguru! hahahha, ngo bafite abakinnyi bari kugeragezwa rimwe na rimwe batanazi gunfunga umupira, ugasanga baraburana ngo hari abakinnyi bimwe ibyangombwa ngo APR yashyizemo akantu kugira babyimwe, ukagira ntibazi ko Federation bari mu itorero! lol. Ni gute Rayon yakishinga mukeba APR yahaye abakinnyi agahimbaza musyi ka 200K, udashyizeho ayo aba Generals bagenda batanga ku ruhande! hihihi! Mu gihe Rayon buri wese aba ashaka kuryamo aye ngo mufite abafana, ngo ni ikipe ya kera yewe, mugahora mu bintu bidasobanutse tuzakomeza tubatsinde twe ducanye ku maso, dukomeze tubababaze mpaka isi iheze! Ejo bundi ku ya 1 ho muzi ko muzayamanika kuko Intwari ihora ari Intwari.
Ni ikipe ya kera nyine. Ahubwo va ku giti dore umuntu.
Thx Kalisa. Umupira ni ubushobozi. Uzareba nko muri Spain aho amakipe atanganya ubushobozi. Ibyaho ni two-horse race. Ariko mu gihugu cy’umwamikazi aho buri team ihabwa agafaranga ibintu ni uburyohe. Niba dushaka ko umupira utera imbere hano iwacu birasaba ko habaho financial fair play kandi umupira abayobozi bakawurekera abaturage.
Binyibutsa ukuntu bahoraga batubuza amahwemo dukina na Panthere noires..
Aliko wowe Kalisa uziko mwirengangiza ibintu : Reka mutange prime mushaka zose kuko amafaranga mukoresha aba yavuye muri budget y’igihugu. Bivuze ngo aho umushahara waba senior officers, indege z’intambara, blindés, SMG, RPG, n’ibindi bikoresho byose ingabo zacu zikoresha ninaho n’imishahara y’abakinnyi ba APR iva. Kdi ayo mafaranga ava mu misoro y’abanyarwanda bose. So, ahubwo nyine Rayon Sport ifite abana benshi kuko bashobora kuyitunga igahangana na équipe ihabwa amafaranga aba yijijwe hakurikije amategeko asanzwe mu gukusanya imisoro. Ese Umuyobozi wa RWANDA TV n’uwa TV10 babaye kimwe? No, kubera ko umwe ahabwa budget yo gukoresha undi akayishakamo. Nzemera ko APR ifite abafana, umunsi izaba itakigenda muri bus ifite plaque ya RDF kuko iyo bus iba yaraguriwe abasirikare si abakinnyi. Ese niba ibya budget ubuzi, niye budget line item iha APR amafaranga? ko wumva budget mu nteko wigeze wumva aho bavuga amafaranga azatunga APR
mind ur business guy ukuri kose ukumbaze
Apr yari yambaye Neza pe
rayon nkunda ukuntu ituma umupira wacu ushyuha,nkunda ubwiyemezi bwabo.bahora bumva baributsinde kandi nibyo bishyushya umupira, bashakira ibirungo byumupira mukibuga no hanze yacyo. baranshimisha cyanee!! rayon nishake undi mwataka nka camara bajye bataka ari 2 igihe bibaye ngombwa. shassir murinominsi forme zirihasi. ikindi tudakwiye kwiyibagiza nuko abakinnyi benshi babanyarwanda Rayon ifite ari quality ya 3 nyuma ya APR na Police, ahubwo ibashakira coach ikongeramo abanyamahanga ba 4, ikongeraho nibirungo by’abafana na comite ubundi bakajya kurugamba, gutsindwa 1-0 nintoranywa zomugihugu hose birashoboka cyane, ntagikuba cyacitse. begucika intege bakomeze championat nibwo igiye gukomera kandi ndemeza ko rayon ishobora kuyitwara kuko nibwo bwambere phase 1 yarangira bafite aya manota ubundi babaga ari aba5 uyumwaka barakoze cyane muri aller.
Ngo”Muzakomeza mutubabaze mpaka isi iheze,” na Pantheres niko bavugaga! Barihe? None se V8 muvuga hari ifite plaque ya GR, RDF cg ikindi kiranfo cya leta. Muratsinda yes, ariko nyuma y’iminta 20, birangirira aho.
Reka kwitiranya ibintu Pantheres yari iy’abasirikare bo kwa Habyarimana bakoze amabi. Naho APR ni abasirikare babohoye u Rwanda, niba dukoresha amafaranga ya RDF, namwe muzashake Ministeri imwe ibafashe. Kdi niba mudashaka muzikure muri Championat murebe niba ihagarara. Police izagumamo, kimwe na za Kiyovu, Mukura n’izindi.
Ineza uvuze ibintu uko bimeze ahubwo dushimire abantu b’abagabo bashinze kari gati gateretswe n’imana kuva icyo hihe kugeza na nubu.Abarayons Oyéééé.
Ubwo ushaka kuvuga iki ugereranya APR na Pantheres??? ibyo wifuza ntibishobokaaaa ibagirwa rwose.
Mwaratsinzwe kandi ni Burundu.
Eh?uyu musifuzi ni Abdoul wize St Esprit Nyanza,mu myaka iri hambere aha wana,niba ari byo mutubwire!!
Yego niwe. Yitwa TWAGIRUMUKIZA Abdoul Karim. Ubu amaze imyaka ine ari umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru.
kuva nakera rayon bayitaga abavuzanduru none barabihamije,wabona ziriya v8 ari imitsindo doreko bemera amarozi kubi njyambona bafata ibikona bizima bakabipfuragura bakabyica ntanuwamenya uko babifata,twizeyeko ubutaha bazaza noneho muri Lifan twa tu moto dufite karisori isakaye cg kumagare,cyokoze barasebye nubwo Haj Yusufu Mudaheranwa ntacyo atabakoreye,kubakorera agashya bwambere mumateka yumupira wamaguru abakinnyi bagasenyi bakaza mumodoka zihenze zitwara abashyitsi cg banyakubahwa bakuru ukarenga ukaba agatebo kayora ivu!!!yewe bazirunge koko zange zibe isogo,muve kugiti dore umuntu,wowe watwara umuntu muri v8 yabuze naya twegerane ukumva atari umurimbo nkuwinkoko koko!ziriya v8 nizizirenze turabiziko apr izishatse itazibura yemwe naburi mufana bakayimuzanamo arko ntabikabyo bagira bahorana bus yabo yakera ihenze itagirwa nindi kipe hano murwanda yemwe nomukarere.Rayon itozwa numurundi kdi yasebejwe imbere yabavuzanduru ishyano ryose itsindwa nundi murundi ashengura imitima yabo inkuru mbi izahora ibashengura
OH Rayon tukuri inyuma!!!!
Rayon nishake umutoza Uzi gusoma umukino hakiri kare
ikibabaje wasanga barikugenda muri v8 nyuma yukwezi ukumva ngo tumaze amezi tudahembwa ibikabyo byanyu nibyo bibamagiye
ikibabaje wasanga barikugenda muri v8 nyuma yukwezi ukumva ngo tumaze amezi tudahembwa ibikabyo byanyu nibyo bibamagiye ndi hano Texas
royon courage tubarinyuma kandi ibyiza birimbere, ntimutwarwe nagahinda, mubyuke mujye mumyitozo igikombe muzagitwara mufite amahirwe80%. mwicika integeeeeeeeeeeeeeee!!!!!, kurugamba habigihe bakugukubita ugasubira inyuma wagaruka babandi bose ugahita ubasumikira mu mwobo.
rayon niyambere ndabivuze nanabisubiram nikimenyimenyi tuzatwara igikombe mwebwe mwiyita abafana ba apr muyihomaho ntimuzi ibyo murimo va ku giti dore umuntu
Iyaba nabonaga commentaires z’abanyu bavuga uko umupira uterwa byanshimisha. Kuvuga aho APR cg Rayon zikura amafaranga numva atari byo twagenderaho. Gusa jye nkuzi uko umupira uterwa natanga ubu busesenguzi.
1. Gutsindwa mu mupira si igitangaza, buri kipe igira abakinnyi 11 ku myanya imwe, kandi yose ibayiteguye ishaka no gutsinda.
2. Mu mupira abakinnyi baba baje kwereka abakunzi babo umupira mwiza, si imyambarire n’imodoka nziza bajemo,
3.APR iyo itsinze Rayon Sports havugwa byinshi bidahuye n’umupira ahubwo ibijyanye n’amikoro: ngo abakinnyi ntibahembwa, ngo Rayon irimo ibisambo,n’ibindi. Niba ari ukurata amikoro, FERWAFA yajya ibaza buri kipe budget ifite mbere yo gutangira championnat ndetse bifatangirwa n’amanota. Ikibabaje ni uko ubabajije aho aturuka wasanga bigizwe ibanga.
4. Icyo Rayon Sport yazize:
– Rayon Sports itegura imikino yose ya championat kimwe,aribyo biyiviramo guhora itsinda – Andi makipe agategura uwayo wonyine,akaza yiteguye, agakora local, agahahabwa primes zidasanzwe ndetse bikaviramo abakinnyi ba Rayon kuvunika kuko bakina n’abiyahura. Nibyo bigaraga muri defense kuko aribo bakinnyi bahura n’abiyahizi benshi. Kuki se nta mwattaquant uvunika cg uwo gahati.
– Ku bijyane na APR , sibyiza gutangaza intawro uzifashisha hakiri kare, bituma uwo muhanganye afata ingamba. Abakinnyi ba APR baje bazi uwo bari buzirike, mu gihe muri Rayon Sports batari bazi uwo bazirika. APR yaje ifite umukino nk’uwo yakinnye muri pre-season. Nta somo Masudi yakuyemo nicyo cyamutsinze.
– FERWAFA si umuryango w’amakoipe yose. Kuki bima umukinnyi ibyangombwa kandi byemewe n’amategeko mpuzamahanga? Kuba bafite uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa igihe bashakiye ni ukuviga ko n’iyo babitanga nta tegeko bari kuba bishe. Ariko Rayon Sports yaguze umukinnyi ikeneye ntabwo ari uwo kuza gushyira mu bubiko.Nzi neza ko iyo biza kuba kuri APR licence iba yaratanzwe kera. Ariko si ubwa mbere ibi bibaho, Rayon Sports nayo igomba kumenya ngo irakina na nde, nimara kubimenya izajya itegura imikino ikurikije uwo bazahura. APR wayitsinda ari uko wayitunguye. Kandi ibyo ntibijya bibaho. N’iyo bigiye kuyibaho match barayisubika cyangwa ingengabihe ya championnat igahinduka. Mwibuke iy’uyu mwaka yahindutse babonye ko Rayon na APR byagombaga guhura ku munsi wa 2, bati oya ntituzaba twiteguye babishyira ku munsi wa 14. Guhura na APR ni APR+ FERWAFA+…. Ibyo buri utoza azajye abanza abyige. Amafaranga n’ubwo afite uruhare ariko siyo kamara, habaho n’izindi motivation.
Comments are closed.