Digiqole ad

Rayon isezereye Police FC iyitsinze 6, izahura na Espoir FC muri ½

 Rayon isezereye Police FC iyitsinze 6, izahura na Espoir FC muri ½

Nzayisenga Jean d’Amour Mayor ni umwe mu basore bitwaye neza muri iyi mikino ibiri yombi yakinnye ku mwanya utari uwe

Nyamirambo- Rayon sports ikatishije itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo kunyagira Police FC 6-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura. Mu mpereza z’iki cyumweru izahura na Espoir FC yasezereye Marines FC.

Rayon yatsindiye kujya muri 1,2 izahura na Espoir FC
Rayon yatsindiye kujya muri 1,2 izahura na Espoir FC

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kamena 2017 nibwo habaye imwe mu mikino yo kwishyura ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro yabaye. Umukino ukomeye kurusha indi wahuje Rayon sports yakiriye Police FC kuri stade Regional ya Kigali.

Aya makipe afite ibikombe by’Amahoro bibiri biheruka arifuza gusubira ku mukino wa nyuma ubura iminsi 15 ngo ubere kuri stade Amahoro i Remera ku munsi wo kwibohoro.

Police FC yaje ishaka gusatira cyane kuko yatsindiwe mu rugo 2-0 mu mukino ubanza. Byatumye Seninga akinisha abakinnyi benshi basatira barimo na Songa Isaie utari usanzwe ahabwa amahirwe.

Ku rundi ruhande Masudi Djuma wa Rayon yahisemo gukinisha ikipe itarimo rutahizamu kuko Tidiane Kone usanzwe ubanzamo yari afite ikibazo cy’imvune. Savio Nshuti, Nova Bayama na Nahimana Shasir nibo batangiye basatira.

Iminota ya mbere yahiriye cyane Rayon sports kuko mu minota 5 ya mbere yari imaze kugera imbere y’izamu rya Nzarora Marcel inshuro ebyiri.  Ntibyatinze kuko ku munota wa munani Rayon yari yamaze gufungura amazamu.

Nshuti Dominique Savio yahawe umupira na Manzi Thierry bakinanaga ku ruhande rw’iburyo, Savio yahise atera ishoti ry’imoso mu yindi nguni y’izamu.

Byashyize Police FC ku gitutu kuko yasabwaga gutsinda ibitego byinshi ngo ikomeze mu kiciro gikurikiraho. Byatumye abakinnyi bayo barimo Danny Usengimana na Mpozembizi Mouhamed bakora amakosa menshi banahabwa amakarita y’umuhondo.

Ku munota wa 33 Rayon sports yabyaje umusaruro ayo makosa kuri coup franc yatewe na Manishimwe Djabel, myugariro Umwungeri Patrick yitsinze ikindi gitego. Byatumye igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Abasore ba Seninga nubwo basabwaga gutsinda ibitego bine muri uyu mukino ngo bakomeze kandi bisa n’ibigoye ntibacitse intege kuko habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire Danny Usengimana yatsindiye Police FC igitego cya nyuma mbere yo kujya muri Singida United. Ni umupira yahawe na Songa Isaie.

Mu gice cya kabiri Police FC yahinduye uburyo bwo gukina, ikoresha imipira miremira iva kuri ba myugariro ijya kuri ba rutahizamu cyane ko abasore bayo ari barebare. Byatumye Rayon sports nayo ihindura igakina udupira duto two guhererekanya.

Ibintu byabaye bibi kuri Police FC nyuma y’iminota icumi igice cya kabiri gitangiye kuko Kwizera Pierrot wa Rayon yagonganye na Mushimiyimana Mouhamed umusifuzi ntiyasifura ko hari uwakoze ikosa. Byababaje Mouhamed bita Meddy ashwana na Samuel Uwikunda wayoboye uyu mukino.

Uyu musifuzi yafashe umwanzuro wo guha ikarita itukura uyu musore bita Meddy bituma Police FC imara iminota 40 y’umukino bakina ari icumi.

Iyi minota yavuyemo ibindi bitego bibiri bya Rayon sports, byombi bya Nahimana Shasir ku munota wa 61 n’uwa 87. Ibi bitego byaherekejwe n’umukino mwiza wa Rayon sports kuko bakinaga ari benshi mu kibuga hari aho bahanahanye umupira inshuro 31 abakinnyi ba Police FC batarawukoraho.

Umukino warangiye ari 4-1 byatumye Rayon sports ikatisha itike ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 6-1. Izahura na Espoir FC yo yasezereye Marines FC banganyije imikino yombi ariko abanya-Rusizi bakomeza kubera igitego cyo hanze.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi;

Rayon Sports : Bashunga Abouba, Thierry Manzi, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Kevin Muhire , Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djaber, Bayama Nova, Nshuti Savio

Rayon sports uyu munsi yakinaga nta rutahizamu
Rayon sports uyu munsi yakinaga nta rutahizamu

Police: Nzarora Marcel, Twagizimana Fabrice, Mouhamed  Mpozembizi, JMV Muvandimwe, Mushimiyimana Mouhamed Meddy, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Imurora Japhet, Usengimana Danny, Isaie Songa.

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Abatoza ba Rayon sports bishimiye uko ikipe yabo yitwaye
Abatoza ba Rayon sports bishimiye uko ikipe yabo yitwaye
Urugendo rwabo muri Peace Cup rurangiriye aha
Urugendo rwabo muri Peace Cup rurangiriye aha
Mu mikino yombi Bakame yabanje ku ntebe y'abasimbura
Mu mikino yombi Bakame yabanje ku ntebe y’abasimbura
Savio Nshuti agerageza gucenga Patrick Umwungeri
Savio Nshuti yacenze Patrick Umwungeri mbere yo gutera ishoti ryavuyemo igitego cya mbere
Nzarora ntiyashoboye gukuramo ishoti rya Savio Nshuti wafunguye amazamu
Nzarora ntiyashoboye gukuramo ishoti rya Savio Nshuti wafunguye amazamu
Savio yibukije abafana ko amaze gutsinda Police FC ibitego bitanu mu myaka ibiri amaze muri Rayon
Savio yibukije abafana ko amaze gutsinda Police FC ibitego bitanu mu myaka ibiri amaze muri Rayon
Gutsindwa igitego kare bigashyira akadomo ku nzozi za Police FC byababaje cyane Songa Isaie
Gutsindwa igitego kare bigashyira akadomo ku nzozi za Police FC byababaje cyane Songa Isaie
Igitego cyo mu minota ya mbere cyaciye intege abafana bane ba Police FC bari kuri stade
Igitego cyo mu minota ya mbere cyaciye intege abafana bane ba Police FC bari kuri stade
Seninga yamanjiriwe
Seninga yahise abona ko bigoye gusezerera Rayon sports
Muvandimwe JMV yitwaye neza muri uyu mukino ariko ikipe ye iramutenguha
Muvandimwe JMV yitwaye neza muri uyu mukino ariko ikipe ye iramutenguha
Nzayisenga Jean d'Amour Mayor ni umwe mu basore bitwaye neza muri iyi mikino ibiri yombi yakinnye ku mwanya utari uwe
Nzayisenga Jean d’Amour Mayor ni umwe mu basore bitwaye neza muri iyi mikino ibiri yombi yakinnye ku mwanya utari uwe
Nzarora Marcel yahuye n'akazi katoroshye
Izamu rya Nzarora Marcel ryinjiyemo byinshi
Nyuma yo gutera Coup franc bakitsinda igitego cya kabiri muri uyu mukino, sore uko Manishimwe Djabel yahisemo kwishimira igitego
Nyuma yo gutera Coup franc bakitsinda igitego cya kabiri muri uyu mukino, sore uko Manishimwe Djabel yahisemo kwishimira igitego
Bashunga Abouba yagoye Police FC nyamara ariyo kipe yonyine bahuye mu marushanwa uyu mwaka
Bashunga Abouba yagoye Police FC nyamara ariyo kipe yonyine bahuye mu marushanwa uyu mwaka
Umurishyo niwo uyobora imbyino zabo
Umurishyo niwo uyobora imbyino zabo
Ikipe yabo irabaha ibyishimo ubutitsa
Ikipe yabo irabaha ibyishimo ubutitsa
Aba bo Murera babyinaga ingwatira
Aba bo Murera babyinaga ingwatira
Mouhamed Mushimiyimana waje guhabwa ikarita itukura ntiyari yorohewe n'uyu mukino
Mouhamed Mushimiyimana waje guhabwa ikarita itukura ntiyari yorohewe n’uyu mukino
Nahiman Shasir atsinda igitego cya kane
Nahiman Shasir atsinda igitego cya gatatu
Shasir yatsinze ibitego bibiri mu gice cya kabiri
Shasir yatsinze ibitego bibiri mu gice cya kabiri
Moustapha Nsengiyumva bivugwa ko azakinira Police FC umwaka utaha w'imikino yinjiye mu kibuga asimbuye
Moustapha Nsengiyumva bivugwa ko azakinira Police FC umwaka utaha w’imikino yinjiye mu kibuga asimbuye
Nsengiyumva yahise atanga umupira wavuyemo igitego cya kane
Nsengiyumva yahise atanga umupira wavuyemo igitego cya kane
Nsengiyumva Moustapha yashimiye Shasir warangirije mu izamu umupira yamuhaye
Nsengiyumva Moustapha yashimiye Shasir warangirije mu izamu umupira yamuhaye
Nzarora ntiyorohewe n'uyu mukino
Nzarora ntiyorohewe n’uyu mukino
Masudi Djuma asaba abakinnyi be gukomeza gusatira no kongera umubare w'ibutego
Masudi Djuma asaba abakinnyi be gukomeza gusatira no kongera umubare w’ibutego
Wari umukino w'imbaraga mu minota ya mbere
Wari umukino w’imbaraga mu minota ya mbere
Rayon sports isezereye iyinyagiye 6-1 mu mikino ibiri
Rayon sports yasezereye iyinyagiye 6-1 mu mikino ibiri
Wari umunsi mwiza kuri Rayon sports, nyuma y'umukino abakinnyi n'abafana bashimiranye ku kazi gakomeye bakoze
Wari umunsi mwiza kuri Rayon sports, nyuma y’umukino abakinnyi n’abafana bashimiranye ku kazi gakomeye bakoze
Rayon sports irifuza kwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize
Rayon sports irifuza kwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize
Batangiye kwitegura umukino wa 1,2
Batangiye kwitegura umukino wa 1/2

11 Comments

  • Songa mbere Gikundiro, l’équipe du peuple!

    • Ubivuze neza cyane..agati kateretswe n’Imana.Aya makipe yinzaduka ntacyo ashobora kutubeshya kuko tumenyereye amarushwa kuva nakera.

    • vraiment at all time, Gikundiro mu myaka yashize, iyi n’iri imbere biragaragara ko twagize,dufite tuzagira abana bafise, bitwa bazitwa Gikundiro; we encourage uuuuuuuuuuuuImana Nyagasani ibajye imbere kweli kweli

  • IYI KIPE IRASHIMISHA KABISA.

  • Oooh rayon uratunezeza rwose,niyo mpamvu tuzakugwa inyuma .

  • Oyee Rayon jye mbona inteko ishinga amategeko nk’abavugizi ba rubanda bakwiriye kujya baha inkunga Rayon nk’ikipe y’abo bashinzwe kuvugira ( peoples)

    • Birakwiye rwose Inteko ishinga amategeko ijwi rya Rubanda mu by’ukuri iyi EQUIPE IRABIKWIYE GUHABWA INKUNGA BYO KUYISHIMIRA UBWITANGE IGIRA BWO GUSHIMISHA RUBANDA. RAYON GIKUNDIRO OYEEEEEEEE NIBABIKUREKERE URABIKWIRIYE URABISHOBOYE NTABWO TUZAGUTERERANA.MBEGA BYIZA NI UKURI. UBUSANZWE NJYE IYI EQUIPE YANKUNDISHIJE UMUPIRA IGIHE YAJYAGA HANZE IHAGARARIYE U RWANDA THEN AFTER UKO BYAGENZE MURABIZI IMANA IKOMEZE IKUGENDE IMBERE; MBEGA UKUNTU IMANA IBA HAFI YAWE. COURAGE.

  • Police nayo nisange Kiyovu mu cyiciro cya kabiri zigende zisuganye zizagaruke mu kiciro cya mbere zagiye ku rwego rwo gukina na Rayon

  • Nkunda uriya mwana NAHIMANA Shassir.Imana imugeze kure heza muri football

  • @Ngabo
    Nagirango nshimire abanyamakuru batugezaho amakuru y’imikino ariko mbisabire kubaha abasomyi. Bigaragare ko bibwira ko tureba amafoto tudasoma. Ni gute umukino warangiye mi-temps ya mbere ari 2-0 nyuma Police igatsinda igitego umunota umwe mbere ko igice cya mbere kirangira? mbere yo kubishyira ku rubuga banza usome urebe ko nta contradictions ziri mubyo wanditse.

  • FC Balcelone.

Comments are closed.

en_USEnglish