Rayon isezereye Police FC iyitsinze 6, izahura na Espoir FC muri ½
Nyamirambo- Rayon sports ikatishije itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo kunyagira Police FC 6-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura. Mu mpereza z’iki cyumweru izahura na Espoir FC yasezereye Marines FC.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kamena 2017 nibwo habaye imwe mu mikino yo kwishyura ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro yabaye. Umukino ukomeye kurusha indi wahuje Rayon sports yakiriye Police FC kuri stade Regional ya Kigali.
Aya makipe afite ibikombe by’Amahoro bibiri biheruka arifuza gusubira ku mukino wa nyuma ubura iminsi 15 ngo ubere kuri stade Amahoro i Remera ku munsi wo kwibohoro.
Police FC yaje ishaka gusatira cyane kuko yatsindiwe mu rugo 2-0 mu mukino ubanza. Byatumye Seninga akinisha abakinnyi benshi basatira barimo na Songa Isaie utari usanzwe ahabwa amahirwe.
Ku rundi ruhande Masudi Djuma wa Rayon yahisemo gukinisha ikipe itarimo rutahizamu kuko Tidiane Kone usanzwe ubanzamo yari afite ikibazo cy’imvune. Savio Nshuti, Nova Bayama na Nahimana Shasir nibo batangiye basatira.
Iminota ya mbere yahiriye cyane Rayon sports kuko mu minota 5 ya mbere yari imaze kugera imbere y’izamu rya Nzarora Marcel inshuro ebyiri. Ntibyatinze kuko ku munota wa munani Rayon yari yamaze gufungura amazamu.
Nshuti Dominique Savio yahawe umupira na Manzi Thierry bakinanaga ku ruhande rw’iburyo, Savio yahise atera ishoti ry’imoso mu yindi nguni y’izamu.
Byashyize Police FC ku gitutu kuko yasabwaga gutsinda ibitego byinshi ngo ikomeze mu kiciro gikurikiraho. Byatumye abakinnyi bayo barimo Danny Usengimana na Mpozembizi Mouhamed bakora amakosa menshi banahabwa amakarita y’umuhondo.
Ku munota wa 33 Rayon sports yabyaje umusaruro ayo makosa kuri coup franc yatewe na Manishimwe Djabel, myugariro Umwungeri Patrick yitsinze ikindi gitego. Byatumye igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Abasore ba Seninga nubwo basabwaga gutsinda ibitego bine muri uyu mukino ngo bakomeze kandi bisa n’ibigoye ntibacitse intege kuko habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire Danny Usengimana yatsindiye Police FC igitego cya nyuma mbere yo kujya muri Singida United. Ni umupira yahawe na Songa Isaie.
Mu gice cya kabiri Police FC yahinduye uburyo bwo gukina, ikoresha imipira miremira iva kuri ba myugariro ijya kuri ba rutahizamu cyane ko abasore bayo ari barebare. Byatumye Rayon sports nayo ihindura igakina udupira duto two guhererekanya.
Ibintu byabaye bibi kuri Police FC nyuma y’iminota icumi igice cya kabiri gitangiye kuko Kwizera Pierrot wa Rayon yagonganye na Mushimiyimana Mouhamed umusifuzi ntiyasifura ko hari uwakoze ikosa. Byababaje Mouhamed bita Meddy ashwana na Samuel Uwikunda wayoboye uyu mukino.
Uyu musifuzi yafashe umwanzuro wo guha ikarita itukura uyu musore bita Meddy bituma Police FC imara iminota 40 y’umukino bakina ari icumi.
Iyi minota yavuyemo ibindi bitego bibiri bya Rayon sports, byombi bya Nahimana Shasir ku munota wa 61 n’uwa 87. Ibi bitego byaherekejwe n’umukino mwiza wa Rayon sports kuko bakinaga ari benshi mu kibuga hari aho bahanahanye umupira inshuro 31 abakinnyi ba Police FC batarawukoraho.
Umukino warangiye ari 4-1 byatumye Rayon sports ikatisha itike ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 6-1. Izahura na Espoir FC yo yasezereye Marines FC banganyije imikino yombi ariko abanya-Rusizi bakomeza kubera igitego cyo hanze.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi;
Rayon Sports : Bashunga Abouba, Thierry Manzi, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Kevin Muhire , Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djaber, Bayama Nova, Nshuti Savio
Police: Nzarora Marcel, Twagizimana Fabrice, Mouhamed Mpozembizi, JMV Muvandimwe, Mushimiyimana Mouhamed Meddy, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Imurora Japhet, Usengimana Danny, Isaie Songa.
11 Comments
Songa mbere Gikundiro, l’équipe du peuple!
Ubivuze neza cyane..agati kateretswe n’Imana.Aya makipe yinzaduka ntacyo ashobora kutubeshya kuko tumenyereye amarushwa kuva nakera.
vraiment at all time, Gikundiro mu myaka yashize, iyi n’iri imbere biragaragara ko twagize,dufite tuzagira abana bafise, bitwa bazitwa Gikundiro; we encourage uuuuuuuuuuuuImana Nyagasani ibajye imbere kweli kweli
IYI KIPE IRASHIMISHA KABISA.
Oooh rayon uratunezeza rwose,niyo mpamvu tuzakugwa inyuma .
Oyee Rayon jye mbona inteko ishinga amategeko nk’abavugizi ba rubanda bakwiriye kujya baha inkunga Rayon nk’ikipe y’abo bashinzwe kuvugira ( peoples)
Birakwiye rwose Inteko ishinga amategeko ijwi rya Rubanda mu by’ukuri iyi EQUIPE IRABIKWIYE GUHABWA INKUNGA BYO KUYISHIMIRA UBWITANGE IGIRA BWO GUSHIMISHA RUBANDA. RAYON GIKUNDIRO OYEEEEEEEE NIBABIKUREKERE URABIKWIRIYE URABISHOBOYE NTABWO TUZAGUTERERANA.MBEGA BYIZA NI UKURI. UBUSANZWE NJYE IYI EQUIPE YANKUNDISHIJE UMUPIRA IGIHE YAJYAGA HANZE IHAGARARIYE U RWANDA THEN AFTER UKO BYAGENZE MURABIZI IMANA IKOMEZE IKUGENDE IMBERE; MBEGA UKUNTU IMANA IBA HAFI YAWE. COURAGE.
Police nayo nisange Kiyovu mu cyiciro cya kabiri zigende zisuganye zizagaruke mu kiciro cya mbere zagiye ku rwego rwo gukina na Rayon
Nkunda uriya mwana NAHIMANA Shassir.Imana imugeze kure heza muri football
@Ngabo
Nagirango nshimire abanyamakuru batugezaho amakuru y’imikino ariko mbisabire kubaha abasomyi. Bigaragare ko bibwira ko tureba amafoto tudasoma. Ni gute umukino warangiye mi-temps ya mbere ari 2-0 nyuma Police igatsinda igitego umunota umwe mbere ko igice cya mbere kirangira? mbere yo kubishyira ku rubuga banza usome urebe ko nta contradictions ziri mubyo wanditse.
FC Balcelone.
Comments are closed.