Digiqole ad

Amafoto: Ku munsi wo gutaha inyubako M.Peace Plaza, Makuza Bertin ataritaba Imana

 Amafoto: Ku munsi wo gutaha inyubako M.Peace Plaza, Makuza Bertin ataritaba Imana

Makuza Belletin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batashye inzu Peace Plaza

Amakuru y’urupfu rwa Makuza Bertin, umwe mu baherwe u Rwanda rwari rufite, yamenyekanye mu gicuku cyo ku wa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016, ubwo ngo yari mu modoka ajya ku kazi agatangira kumererwa nabi, akajyanwa kwa muganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho yaguye, bivugwa ko yazize indwara ya ‘stroke’ ibafa ubwonko.

Makuza Bertin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida Paul Kagame n'abandi bayobozi batashye inzu Peace Plaza
Makuza Bertin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batashye inzu Peace Plaza

Makuza Belletin ni umwe mu Banyarwanda batangiye ubucuruzi mu bihe byo ha mbere, akaba ari we nyiri uruganda rukora matelas rwa Rwanda Foam. Yubatse inyubako yamwitiriwe, Makuza Peace Plaza iri mu mujyi rwa gati, imutwaye miliyoni 40 $, nyuma y’uko yari amaze kwegurira Leta inyubako nini, ikigo RDB gikoreramo.

Umuseke wahisemo kubaha inkuru mu mafoto y’uko ku wa mbere tariki 10 Kanama 2015, byari byifashe Perezida Paul Kagame ataha inyubako M.Peace Plaza.

Ku mugaragaro Perezida Paul Kagame n'umunyemari Makuza bafunguye inyubako Peace Plaza
Ku mugaragaro Perezida Paul Kagame n’umunyemari Makuza bafunguye inyubako Peace Plaza
Perezida Paul Kagame n'abayobozi bakuru, na Makuza Bertin n'Umugore we bari biteguye gufungura inyubako Peace Plaza
Perezida Paul Kagame n’abayobozi bakuru, na Makuza Bertin n’Umugore we bari biteguye gufungura inyubako Peace Plaza
Bazamutse mu nyubako hejuru bareba
Bazamutse mu nyubako hejuru bareba
Perezida Kagame Paul n'abandi bayobozi kuri tapis roulant bamanuka
Perezida Kagame Paul n’abandi bayobozi kuri tapis roulant bamanuka
Byari ibyishimo Perezida Kagame yishimiye uko iyo nzu yubatswe
Byari ibyishimo Perezida Kagame yishimiye uko iyo nzu yubatswe
Inyubako yafunguwe tariki 10 Kanama 2015
Inyubako yafunguwe tariki 10 Kanama 2015
Perezida Paul Kagame na Makuza Bertin n'Umuryango we mu ifoto y'urwibutso
Perezida Paul Kagame na Makuza Bertin n’Umuryango we mu ifoto y’urwibutso
Makuza ubanza iburyo araganira na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka na Gatare Francis uyobora RDB
Makuza ubanza iburyo araganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka na Gatare Francis uyobora RDB
Makuza Bertin hagati ya Minisitiri w'Inganda, Ubucuruzi n'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba, Francois Kanimba na Gasamagera Benjamin umuyobozi wa PSF
Makuza Bertin hagati ya Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba na Gasamagera Benjamin umuyobozi wa PSF
Makuza Bertin bigaragara ko yari agikomeye yemeye gufotorwa n'Umuseke ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka
Makuza Bertin bigaragara ko yari agikomeye yemeye gufotorwa n’Umuseke ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka
Mu cyumba cy'inama cya Kigali Hall aho Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Nyarugenge bikorera, Makuza yagezaga ijambo ku batashye inzu ye
Mu cyumba cy’inama cya Kigali Hall aho Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge bikorera, Makuza yagezaga ijambo ku batashye inzu ye
Inyubako M Peace Plaza yatumye Umujyi wa Kigali ugira isura nziza y'umujyi ukomeye
Inyubako M Peace Plaza yatumye Umujyi wa Kigali ugira isura nziza y’umujyi ukomeye

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Yeee, uwo niwe utayeho. Who is next?

    • the next may be YOU

  • May his Soul Rest in Peace

  • RIP

  • nyuma ya ASSINAPOL,na MUCYO,hakurikiyeho uyu mugabo wa RWANDA FOAM? ariko kuki mu RWANDA urupfu rwibasiye bene aba bantu ra? NINDE EJO UZAKURIKIRAHO? reka nsubire mu ishyamba.

    • Ko wibagiwe KIGELI V NDAHINDURWA??

    • hazakurkiraho wowe, kutazabaho nk’umusozi se!! @fdlr mumashamba ya congo internet yagezeyo?

      • No mu rugano ubu irahari nkanswe i Goma.

      • Usubuje neza rwose!!! Igisubizo kiza cyane. Abantu ba basazi gusa!!!

      • Usubije neza cyane!!! Igisubizo c’ubwenge

    • uyu se nawe yishwe n’ubutegetsi?

    • N’abandi barapfa ariko abakomeye nibo bamenyekana! hariumunsi se abantu badapfa? jya CHUK urebe ko buri saha hadapfa umuntu! so ntagitangaza kirimo, gupfa ni ibisanzwe

  • Ngo Belle what? Belletin? Kosora mzee ni Bertin

  • KO WIBAGIWE UMUCURUZI W’I RWAMAGANA UHERUTSE KWIRASA!

  • Jye ndabona ari genocide y’ abacikacumu. Mana ubatabare nk’ uko n’ abo bari basigaye wari wabarinze.

    • Buriya ni interahamwe ziri inyuma yabyo tuu ! Nta wundi nta wundi, nizo zo kabura ibiheko !

      Bose ni amarabira: Padiri Karekezi i Kibungo ngo basanze yaviriye mu cyumba cye, wa musore wakoraga muri bank ngo yimanitse, Rwigara ngo uwamugonze n’ubu ntarashira impumu, umwe wo muri FARG ngo yapfuye amarabira, undi ngo yaguye muri douche, Mucyo ngo yaguye muri escaliers, umwe w’i Rwamagana ngo yirashe, Ndahindurwa ngo ni za bukuru, uyu Bertin nawe ngo udutsi twaturitse…ni Agatha Christie ndagaswi !

      • Gupha ni ibisanzwe ntagitangaza kirimo. kuko uwaremwe wese azapha. abatamenyekana nibo benshi kuberako ari abakene. ahubwo ibi bikwiye kubera isomo buri wese akamenya ko umunsi ari umwe maze abantu twese tukiga guca bugufi tukazirikana ko tuzapha. ububihakana urugero rwizani abamaze gupfa batangajwe mubinyamakuru n’abataratangajwe.Gusa Imana iduhe kuyubaha kugirango tutazapfa kabili

      • Ariko iyi coment ndabona isa nkaho ishaka kwerekanako abakomeye nabayobozi bapfa baticwa nurupfu!!!1
        Ariko nkubukoko abanyarwanda twabaye dute?? Imyaka irahita, ind’igataha, abanyarwanda bakiga bakaminuza bagahunga bakeza bakajya munsengero na handi gusenga ariko ukabona dugifite ikibazo cyimyumvire peeee.
        Jye iyo mbonye coments nkizi nibaza niba abanyarwanda tudafite umuzimu utubamo. wokunenga, Woguhimba, kudakunda ibyiza, kutanyurwa, kutakira ibyabaye ariko mwizina rya YESU CHRISTO Winazareti ndirukana ababazimu bose.

        • Ngo n’umukobwa wa Rwigara yabibonaga nkawe agatuka ababivuze kugeza abonye se bamupfunyika mu bikapu by’abapfu akiri muzima. Uzabyemera bikugiriweho humura isi ntisakaye

  • Ahandi comments ni ntamakemwa izaha nagahomamunwa! Mbega abantu! Njye uretse kumva izina sinakumenye igendere utabarutse uri muri bake benshi bahamya ubugabo n’ubugwaneza. RIP

  • Cyakora uyu mwaka nawo uzasiga amateka mu Rwanda kuko wibasiye abakomeye kweli.twese niyo nzira duhore twiteguye nshuti.

  • RIP Mzee Imana Ikwakire, nkuko kw isi naho itagutereranye…iguha gutunga no gutunganirwa

  • baca umugani mu kinyarwanda ngo RUJUGIRO ATI NZAGWE AHANDI ……………..

  • Ngo yari asanzwe afite indwara y’umwijima ,ngo mugitondo udutsi tujyana amaraso mu mutwe turacika ??,ubwo ni AVC accident cérébral-vasculaire?!! Ariko ibi n’ibiki ?????

    • Ngo udutsi??? ayinyaaaa!!!!!

  • RUSORORO ITUWE NABIFITE KBSA uyu mwaka amarira abakire bahaririye ngaho RWIGARA ,MUCYO ,NYANDWI,WA MUKIRE W’IRWAMAGANA BAMWITAGA NDE WANA ? NA MAKUZA NDABONA AZA UBUNDI IRIYA NIYO NYARUTARAMA NSHYA ,NAHO ZA KAGUGU ,KIYOVU ,NIZINDI QUARITIEN ZIRI V.I.P IRIYA YO NI IKOSORA NJYE NZAGWA IBYAPA DORE NA CAGUWA BARANDANGIJE .

  • Nagende, n’Umwami yaratanze nkanstwe Makuza. Ubwo igihe cye cyari kigeze nyine. Baca umugani ngo imfura ipfa nk’intama kandi ngo uwiyishe ntaririrwa. Abumva bumvise.

  • 12. Depite NYANDWI Désiré
    Umunyemari Vénuste Rwabukamba
    Depite NYANDWI Désiré
    Senateri Mucyo Jean De Dieu
    Gasasira Gaspard
    Umunyemari Makuza Bertin

    • @ Kaka ko utongeyeho ko bose baphuye iphu zitunguranye. Ngabandora numwna wumunyarwanda, 2017 izagya kugera abantu bashize pe.

  • rahira ko impyisi itatumara kandi tuyiheka

  • ABANYAMATIKU NTAGO BAZASHIRA KU ISI…..!!MWAKWIHANNYE KOKO….MUZIKO TURI MUBIHE BYANYUMA???!MWIHANGANISHE ABAGIZE IBYAGO IBINDI MUBIREKE…..!!MWIZINARYA YESU NAMAGANYE ABANDIKA COMMENTAIRES ZISEBANYA.

Comments are closed.

en_USEnglish