Digiqole ad

AMAFOTO: Igitaramo cya Sauti Sol cyarangiye abantu batabishaka

 AMAFOTO: Igitaramo cya Sauti Sol cyarangiye abantu batabishaka

Umwe mu bagize itsinda Souti Sol

Iri tsinda rimaze iminsi ibiri mu Rwanda ryaje mu gitaramo cyo kumurika album yabo bise “Live and Die in Africa”, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu cyarangiye abantu bagifite inyota yo kumva indirimbo zabo.

Ubusanzwe abaririmba ni batatu umwe akabacurangira
Ubusanzwe abaririmba ni batatu umwe akabacurangira

Nubwo cyatangiye gitinzeho gato, aho baziye kuri stage umujinya abantu bari bamaze kugira wayoyotse wose. Ahubwo bafashanya kuririmba indirimbo zabo.

Saa 22h10′ nibwo Sauti Sol yaje kuri stage mu gihe byari biteganyijwe ko batangira kuririmba 21h00 kubera ko Buravani na 3 Hills aribo bagombaga kubanza.

Bien-Aimé Baraza,  Willis Austin Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno bagize iri tsinda, bavuze ko mu minsi bamaze i Kigali basanze ariwo mujyi wa mbere ufite isuku mu bihugu byose bamaze kujyamo muri Africa.

Iki gitaramo cyabereye i Gikondo aho kubera Camp Kigali, cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane, bigaragaza ko mu Rwanda hakwiye ibitaramo byinshi aho kuba kimwe mu mwaka nk’uko byavugwagaga n’abaje kureba Sauti Sol.

Yvan Buravani wongeye kuririmba imbere y’abantu benshi nyuma y’igitaramo cyo kumurika album ya Dream Boys i Gicumbi, abantu bose bashimangiye ko akwiye gutangira gutegura ibye kubera abafana amaze kugira.

Indirimbo ze zirimo ‘Malayika, Bindimo, Urwo nkukunda na Austin, ziri mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye abari aho bagwa mu kantu kubera ubuhanga n’ijwi bye.

Sauti Sol baririmbye indirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi, abafana ntibabatenguha babereka ko indirimbo zabo bazizi bararirimbana barishimana rwose, ariko ntibyatinda.

23h45′ nibwo iki igitaramo cyasojwe abantu bakiri aho bazi ko Sauti Sol igaruka. Bien-Aimé Baraza yagarutse ashima abantu bose baje igitaramo gisozwa gityo.

Nyuma y’iki gitaramo, aba basore batangaje ko mu igitaramo bakoreye i Kigali ari kimwe mu bitaramo batazigera bibagirwa mu gihe bakora umuziki.

Uyu musore n'inkumi nibo babanje kuririmba bava muri neptune band yo mu Rwanda
Uyu musore n’inkumi nibo babanje kuririmba bava muri Neptune band yo mu Rwanda
Mucyo na Hope bo muri 3 Hills itarimo Kalimba Jackson nabo baririmbye
Mucyo na Hope bo muri 3 Hills itarimo Kalimba Jackson nabo baririmbye
Hope irakoze niwe uheruka kwegukana Tusker project famme ikibaho
Hope Irakoze niwe uheruka kwegukana Tusker project famme ikibaho
Eric Mucyo ni umuhanzi w'umuhanga ubusanzwe yiririmbira muri Hotels
Eric Mucyo ni umuhanzi w’umuhanga ubusanzwe yiririmbira muri Hotels
Buravani ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite igikundiro kidasanzwe kubera ubwiza bw'indirimbo ze
Buravani umuhanzi ukiri muto ubu ukunzwe bidasanzwe kubera ubuhanga mu ndirimbo ze
Imeza imwe yari 400.000 frw
Imeza imwe muri VIP yari 400.000 frw
Aha yerekanaga ubuhanga bw'uyu musore wamucurangiraga
Aha yerekanaga ubuhanga bw’uyu musore wamucurangiraga
Uncle Austin yaje gufatanya na Buravani indirimbo bakoze yitwa 'Urwo nkukunda'
Uncle Austin yaje gufatanya na Buravani indirimbo bakoze yitwa ‘Urwo nkukunda’
'Urwo nkukunda' iri mu ndirimbo za Buravani zahagurukije abantu
‘Urwo nkukunda’ iri mu ndirimbo za Buravani zahagurukije abantu

Ikiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda byari biteganyijwe ko baririmba mbere y’uko Sauti Sol iza kirarangiye. Icyo abantu batangiye kuvuga n’ijambo rimwe. ‘Sauti Sol, Sauti Sol, Sauti Sol…………. kugeza ubwo baziye kuri stage.

Uburyo uyu musore asumbamo abandi ni nako abyina cyane kubarusha
Aba bahanzi binjiranye imbaraga, uyu musore ubasumba muri bo abyinana imbaraga cyane
Si ukuririmba gusa ahubwo banacishamo bakabyina ari nabyo byashajije abantu
Si ukuririmba gusa ahubwo banacishamo bakabyina ari nabyo byashajije abantu
Abantu baririmbanye nabo indirimbo zabo zose
Abantu baririmbanye nabo indirimbo zabo zose
Bikirizanya mu majwi yabo ukagirango barenze batatu
Aba basore bahoze baririmba muri za Chorale bakiri bato bikirizanya mu majwi yabo ukagirango barenze batatu n’uriy aubacurangira inyuma
Mu ndirimbo bise 'Nerea' aho aririmba perezida Kagame hasimbukije abantu
Mu ndirimbo bise ‘Nerea’ aho aririmba perezida Kagame abantu basimbukanye nabo barishima cyane

Uyu musore ubusanzwe niwe ubayobora mu ndirimbo zabo nyinshi

Uyu niwe uririmba mu ijwi rya ‘Bass’

Niwe ubanza ibitero by’indirimbo zabo inyinshi ngo ni nawe ubafasha kwandika

Bageze aho bakajya baza mu bantu
Bageze aho bakajya baza mu bantu

Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Imeza imwe ngo yari 400. 000frw??? ahaa nzaba mbarirwa daa wasanga abayicayeho bafite benewabo babakene batuye mucyaro no mu mugi kandi babahayeho nka 200 000 frw bayaryaho amezi nka atatu. Abo bafite umurengwe bajye bibuka benewabo bashonje nabo bidahadure da. Leta yarikwiriye kwigisha abantu gudasesagura kandi harigiye bajya mubushomeri nta wamenya ibihe bihibindi.

    • Mubure gukora no gushaka uko mwatera imbere ngo benewanyu bazabibakorera! Umurengwe ni umuntu wishimira umusaruro we n imvune ze aba yahuye nazo ngo abone ayo mafaranga?Ese wakwishimira ko apfa atishimiye imvune ze amafaranga akajya mubiganza bya so called benewabo? Mu Rwanda dufite ikibazo cy imyumvire kiri hejuru, ntituzi guha agaciro ibyabandi no kureka bagahitamo ubuzima bwabo kandi ibyabo bakabikoresha uko bashaka mugihe ntawe babangamiye cg ngo bice amategeko agenga igihugu.Buri wese ni uburenganzira bwe kwishimisha cg kubireka, gufasha cg kubireka, kuguha cg kukwima…….Nibyiza ko tugira umuco wo gukora tutanennye akazi akariko kose hama tukihaza ubwacu tukirinda kurindira ko benewacu bavunika ngo bazaduheho cg bakoreshe ikimenyane mukuduha akazi!Imigisha kubanyarwanda twese!

    • niba nta mafaranga ufite jya wihanagana Steve, burya uko wishyura Frw 200 ku cyo ushaka hari ababyishyura Rwf 500,000 bakumva ni make cyane rwose. ubwo se wowe kuki ugura me to u ya 200 ntiwohereze 100 mu cyaro? ubushobozi iyo buhari ni ibyo. niba uhembwa Rwf 50,000 urashaka ko n’uhembwa rwf 35,000,000 muzajya mu spendinga kimwe koko?

  • Stev we Christo ati: Abakene muzahorana nabo. Leta niyo ikwiye kwiga kudasesagura sha. IRIRIRE

  • Igitaramo cya sauti gifite commnet 2 gusa ikibazo cy’urugaga rurimo ibibazo gifite 87 comment ahaaa…Abanyarwanda bari maso kbs.

  • uzananirwe gukora ngo ufite bene wanyu, umuco mubi cyane, i burayi kirazira no guha umuntu amafranga muntoki.yewe n,ikirema bagishakira akazi.ibyo byanyu, byo kwirirwa mubuza bene wanyu gusinzira mw,itwaje amasano mufitanye ntaho byageza igihugu, ahubwo bituma ubunebwe bw,iyongera no guhora utekereza ko abandi bagukemurira ibibazo.mugomba gukura amaboko mu mifuka,ibyo kuvuga ngo biriya s,inabikora, ugahitamo gusebanya.reka uwakoze arye.

    • Kurya wabikoreye ni byiza pe, ariko no gusangira n’abadafite biba akarusho kuko hari benshi batanze gukora ahubwo babura ayo mahirwe.

  • Uyumu Steven bamwigishe buriya
    Kurihuramumutwe bikenewe naho
    Ariyabatanze hazavaho za tax nayabohyureho ibindi bwa ngombwa ubukire nukuzengurutsa mafranga uwakubuye kiriya cyumba azahebwa agyekwihyura amashuri yabanabe iyambanyarwnda bitabiraga biriya imipira
    Amakinamico bakagabanya amayoga yicubuzima

Comments are closed.

en_USEnglish