Digiqole ad

Amafaranga aturuka ku bucukuzi bw’amabuye y'agaciro agiye kwikuba kabiri

U Rwanda rurateganya ko mu mwaka utaha umutungo uturuka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro uzikuba kabiri. Ibi ni itangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro Imena Evode.

Bamwe mu bakora mu mirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Bamwe mu bakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 25 Kamena, Imena yatangaje ko umusaruro uva ku bucukuzi bw’amabuye uzava kuri miliyari 5, 46 z’amafaranga y’u Rwanda ugere kuri miliyari 10,3 ni ukuvuga million 16 z’Amadolari y’Amerika; ibi bikazagerwaho mu mezi 12 gusa.

Yagize ati “Imisoro izatuma habaho kwiyongera gufatika mu buryo buboneye cyangwa buziguye ku mafaranga yinjizwaga n’ubucukuzi.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete muri uku kwezi ni bwo yatangaje umusoro mushya wa 4% ku gaciro k’amabuye y’ibinza ndetse n’umusoro wa 6% ku mabuye y’agaciro.

U Rwanda ni igihugu cya kane ku isi mu gucukura cyane ibuye rya Tantalum, rikoreshwa mu matelefoni agendanwa, ibi bituma u Rwanda rwiharira 12% by’ingano icuruzwa ku isi, nk’uko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika U.S. Geological Survey.

Igihugu cy’u Rwanda kandi gicukura amabuye ya Tin, Tungsten ndetse na Zahabu aho amakompanyi ya Simba Gold Corp. (SGD) na Desert Gold Ventures Inc. (DAU) yo mu mujyi wa Vancouver akorera mu Rwanda imirimo y’ubucukuzi bwayo.

Imirimo ijyanye n’ubucukuzi mu Rwanda byitezwe ko izinjiza akayabo ka miliyoni 190 z’Amadolari muri uyu mwaka w’imisoro, mu gihe mu mwaka ushize yinjije umusaruro wa miliyoni 136.6 z’amadolari.

Kariya kayabo kagaragajwe ngo mu mwaka wa 2017 gashobora kuzagera kuri miliyoni 409 z’amadolari nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabigarutseho mu kwezi kwa Werurwe.

Evode Imena avugako imisoro ku bucukuzi ikirihasi ugereranyije n’umusaruro icyo gice cy’ubukungu kinjiza.

Ku ruhande rw’abacukuzi ngo ntibemeranya na Minisiteri y’imari mu gushyiraho umusoro mushya.

Mu ijwi rya  Jean-Malic Kalima ukuriye ishyirahamwe ry’abacukuzi ati  “Twagiranye ibiganiro na Minisiteri mbere y’uko itegeko rishyirwaho, ariko ntacyo byahinduye. Abari mu mwuga w’ubucukuzi n’abashyiraho itegeko na nubu bemera ko kuzamura umusoro ho 4 na 6% biri hejuru.”

Ubucukuzi buza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiza amadovize mu Rwanda, nyuma y’ubukerarugendo nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

Hatangimana Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • IBYO BIRASHOBOKA CYANE ARIKO NI NGOMBWA KOROHEREZA ABASHORAMARI MUKUBONA IBYANGOMBWA( LICENCE).

Comments are closed.

en_USEnglish