Digiqole ad

Amabati 50.000 muguca nyakatsi

MINALOC – Amabati 50.000 mu gusubiza ikibazo cya nyakatsi

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Minaloc imaze gutang amabati 70.000 ku miryango yavanywe muri nyakatsi.

Mu turere twa Burera, Gakenke, Nyabihu, Ngororero, and Bugesera kuva kuwa gatanu, imiryango itandukanye yahawe amabati kugirango isakare amazu yaramaze iminsi yubakwa nyuma y’aho bavaniwe mu nzu za nyakatsi.

Igikorwa cyo gutanga aya mabati yatanzwe na MINALOC kikaba kiri guhagararirwa na Polisi ndetse n’inzego zibanze mu kureba niba koko ahabwa abo agenewe, aya mabati akaba yaratanzweho akayabo ka Miiliyari 3 z’amanyarwanda nkuko byemejwe na Augustin Kampayana umuyobozi muri MINALOC.

Gahunda yo gutanga aya mabati ku baturage ngo bature neza ikaba biteganyijwe ko igomba kurangira mu kwezi kwa gatanu, nyakatsi ikazasigara ari amateka mu Rwanda. Nyuma yo guca nyakatsi abaturage bamwe bakaba barifuje ko leta yareba uburyo ikemura n’ikibazo cy’amazu ameze nka nyakatsi n’imiturire idahwitse.

Umuseke.com

 

en_USEnglish