“Am back home, Am back home, I love Youu!!!!” imvugo yaranze The Ben mu gitaramo cye (Amafoto)
Mu mvugo ze nyinshi zaranzwe n’imva mutima ‘Emotions’, The Ben yagaragarije abitabiriye igitaramo cye ko ari umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo zisaga 20 zirimo inshya n’iza kera yaririmbye mu ijwi rye ry’umwimerere live.
Benshi mu bari aho, wasangaga badashobora kwerekana ibyiyumviro byabo ngo babimugaragarize. Ahubwo amarira yari yose bavuga izina rye.
Kuri The Ben yavuze ko yari amaranye ikiniga imyaka irindwi yose. Kuko mu mwaka wa 2009 nibwo yamuritse album yari yise ‘Amahirwe ya nyuma’ gusa ntiyashobora kuririmba kubera ikibazo cy’amasaha yari yahawe n’abashinzwe umutekano yari yamurangiranye.
Si igitaramo yihariye nk’umuhanzi wari utegerejwe na benshi, buri muhanzi bakoranye indirimbo agitangira umuziki yaje ku rubyiniro barayiririmbana.
Abantu bongeye kubona Tom Close wakoranye igihe kirekire na The Ben, babona Bulldogg na Green P murumuna we ku rubyiniro baririmbana indirimbo yak era bise ‘Kwicuma’.
Aha Bulldogg akaba yanashimangiye ko The Ben ari umwami w’abami w’abiyita ko bazi kuririmba injyana ya RnB kurusha abandi.
N’imvugo yakoresheje atitega. Kuko yahise anavuga ko atari ibintu byoroshye kuba yahagarara aho The Ben ari imbere y’abantu bari baje gutangirana umwaka nawe nyuma y’imyaka itandatu amaze avuye mu Rwanda.
Yvan Buravani wabimburiye abandi ku rubyiniro, ni umwe mu bahanzi wateje abantu urujijo kubera imiririmbire ye yuzuyemo ubuhanga bwinshi yari yerekanye bwa mbere imbere y’imbaga isaga ibihumbi…
Mu magambo yakomeje kugenda avuga yuzuyemo ishimwe aha abanyarwanda uburyo bamukunda, yaje kwerekana umuryango yita ‘Ababyeyi be bo muri Amerika’ bari baje kureba igitaramo cye.
Mu myaka icyenda ishije, nibwo bwa mbere mu gitaramo gisoza umwaka gitegurwa na East African Promotors kitwa ‘East African Party’ hatumiwemo umunyarwanda nka nkiri igitaramo. Abari aho bati “Iki gitaramo ni made in Rwanda”.
Abahanzi batandukanye barimo Sean King Stone, Diamond Platnumz, Jason Derulo, Mr Flavour n’abandi nibo bagiye batumirwa muri iki gitaramo kimwe rukumbi kiba cyahuruje abantu.
Hano urebye igitaramo nyirizina nibwo cyari kigiye gutangira kubera ko abantu bari bategerezanyije abatsiko menshi ibyo The Ben ari bubakorere nyuma y’igihe kinini avuye mu Rwanda.
Ikintu cyamuteraga kurwengwa n’ibyishimo akarira ariko agakomeza kwihagararaho, yavugaga ko uwo ariwe ubu abikesha abanyarwanda. Ko atigeze yiyumvisha ko mu buhanzi bwe azagira imbaga ingana n’iyari imuri imbere imwereka urukundo ikundamo ibihangano bye.
Photos: Ishimwe Innocent & Mugunga Evode
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ninde wakubwiye guhunga Sha wampunziwe ubwo uburizwa Niki. Ikindi tukwiyame ujye ushima umuntu kugiti cyawe ntukmgashime mwizina rya diaspora yose ntago Uzi umutima waburi muntu
Comments are closed.