Alpha Rwirangira wujuje imyaka 30 ni muntu ki?
Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu Mujyi wa Mwanza muri cya Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umunyatanzaniyakazi.
Alpha wujuje imyaka 30 uyu munsi, ni umwana w’imfura mu muryango w’abana batanu. Ngo yakuze ari umwana ukunda gukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza.
Urugendo rwe mu mashuri
Alpha yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School. Nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu cya Tanzaniya.
Yahise aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye mu cyahoze ari Intara ya Kibungo. Yahise ajyanwa muri Kenya mu ishuri ribanza ryo ku kigo cya Nyabuhanze Boys School.
Aho yahize imyaka ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma yiga muri Mukariro English Medium School cyo muri Tanzaniya ari naho yarangirije amashuri abanza.
Alpha Rwirangira waranzwe no kuzenguruka amashuri menshi yo mu Karere, Ayisumbuye yo yayize ku kigo kimwe cya APRED Ndera kiri mu Karere ka Gasabo.
Arangije amashuri yisumbuye mu Rwanda, yahise ajya gukomeza kaminuza mu bijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Alpha yamenyekanye cyane ryari?
Akirangiza amashuri yisumbuye muri 2009, yagize amahirwe yo gutoranywa mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa ryari rikunzwe cyane mu Karere ryaberaga muri Kenya ryitwa Tusker Project Fame.
Ku nshuro ya gatatu iryo rushanwa ryari ribaye, Alpha yaje kuryegukana icyo gihe akaba yari ahanganye n’Umunyakenya witwa Ng’ang’a LiTo. Nyuma muri 2011 iryo rushanwa ryaje gutegura iry’abahanzi bose bagiye baryegukana baryita ‘Tusker All Star’.
Nanone Alpha ntiyabarebera izuba yaje ku mwanya wa mbere ayoboye abahanzi bane bose bari bararyegukanye. Alpha ni umuhanzi uvuga ko atagira imbibi kuko ashobora guhanga kuri buri kimwe gishobora kugira icyo gifasha sosiyete.
Mu buhanzi bwe afatira urugero cyane ku muhanzi ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo witwa ‘Jonathan Butler’. Ngo kuva akiri muto yakundaga kuririmba ariko atazi ko azaba umuhanzi.
Kuva aho atangiriye amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya agerageza kwandika indirimbo ndetse akanakunda gufata utwuma dufata amajwi ‘recorder’ akifata amajwi ngo yumve uko bivuga.
Alpha yemeza ko uko gukubagana cyane acokozacokoza ibikoresho bya muzika ari byo byaje kumuviramo kuba umuhanzi kuko byamuteye kumva nawe yatangira kuririmba. Ibi akavuga ko byiyongera ku nganzo yo mu muryango we.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, harimo ‘No Money No Love’, ‘Come to me’ yari afatanyije n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Bebe Cool, Hakutamani, Songa Mbere na AY, Amashimwe n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
nkuyu koyazimye nta wukeneye kumwumva nta hit
UBWOSE MUTUBWIYE IKI?YARASHATSE, YASHAKANYE NANDE,AFITE ABANA,KAMINUZA YARAYIZE CG ARIGA?
Comments are closed.