Digiqole ad

Alpha na Rodrigo barajya i Bujumbura gukora amashusho y’indirimbo

Alpha Rwirangira na Nkusi Rodrigue uzwi muri muzika nka Rodrigo, bagiye kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi gukorerayo amashusho y’indirimbo baherutse gukorana bise ‘Time’.

Alpha Rwirangira na Rodrigo
Alpha Rwirangira na Rodrigo

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 saa tanu z’igitondo nibwo biteganyijwe ko aba bahanzi bari bube bahagurutse berekeza i Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi.

Rodrigo yatangarije Umuseke ko ikibajyanye ari ugukorerayo amashuho y’indirimbo. Ariko byaba ngombwa bakaba banahakorera igitaramo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere kitujyanye i Burundi ni ugukora video clip yacu, ariko biranashoboka ko twahakorera n’igitaramo turamutse turangije ikitujyanye”.

Biteganyijwe ko Alpha Rwirangira, Rodrigo bari bujyane na producer David ukorera mu nzu itunganya muzika yitwa ‘Future Records’. Bakazagaruka ku wa mbere tariki ya 2 Kamena 2014.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko aba muzi uyu Rodrigue yaba avukana na Nkusi Christian bafite se witwa Nkusi na nyina witwaga Mukankusi? Imana ibafashe n abantu b umutima mwiza cyane

  • Alfa ushaka kwigira umu star ariko ukaniyangiza urabona ukuntu wahindanye!! Reba imisatsi ufite koko? Reba umubyibuho ufite? Uribuka ukiri naturel?? Kandi ntabwo ari ikizungu guhora wifitoza uko uje !! Ba simple naho….

Comments are closed.

en_USEnglish