Digiqole ad

Aloys Kanamugire arasaba abafana ba Kiyovu Sports kwihangana

 Aloys Kanamugire arasaba abafana ba Kiyovu Sports kwihangana

Umutoza Kanamugire arasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwihanganira imikinire y’abakinnyi bakiri bato ikipe ifite.

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Aloys Kanamugire arasaba abakunzi bayo gukomeza kwihanganira umusaruro muke muri Shampiyona, kuko abakinnyi afite bataramenyera guhangana.

Umutoza Kanamugire arasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwihanganira imikinire y'abakinnyi bakiri bato ikipe ifite.
Umutoza Kanamugire arasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwihanganira imikinire y’abakinnyi bakiri bato ikipe ifite.

Mu mpera z’iki cyumweru, ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu wa Shampiyona, abakunzi ba Kiyovu Sports ntibishimiye uko ikipe yabo yitwaye. Yanyagiriwe ku kibuga cyayo na Gicumbi FC ibitego 4-1.

Nyuma yo kunyagirwa na Gicumbi, Kanamugire Aloys utoza iyi kipe yasabye imbabazi abafana ba Kiyovu, anabasaba kwihangana kuko ikipe afite ari nshya kandi itamenyereye guhangana.

Aloys Kanamugire aganira n’Umuseke yagize ati “Shampiyona y’u Rwanda itandukanye n’izindi. Amakipe yose arimo aregeranye kandi arakomeye. Byemezwa no kuba ikipe imwe gusa ariyo ifite amanota yuzuye nyuma y’iminsi itatu gusa.”

Kanamugire akavuga ko bigoye kurushaho muri Kiyovu, kuko urebye abakinnyi ikoresha bakiri bato, kandi ari bashya hafi ya bose ku buryo bataramenyera ihangana rikomeye no gukorera ku gitutu.

Ati “Kubasaba byinshi no kubarakarira igihe batabonye amanota si ukubafasha, ahubwo ni ukubaca intege. Ndasaba abafana ba Kiyovu Sports kwihangana, kuko umusaruro uzagera aho uboneke. Kuko dufite ikipe nziza y’ahazaza.”

Kiyovu Sports ubu iri ku mwanya 13 n’amanota atatu. Umukino wa Shampiyona ukurikiyeho izajya gusura Mukura VS i Huye, kuwa gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2016.

Aloys Kanamugire ntiyorohewe n'abakunzi ba Kiyovu Sports.
Aloys Kanamugire ntiyorohewe n’abakunzi ba Kiyovu Sports.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • abakunzi b’urucaca nibahe uyu musaza n’ababana umwanya barebeko ibyishimo bitazaza ntotugomba kwirengagiza ko inkono ihira igihe kandiko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyiiii !!!, tugomba kwibuka ko tumaze imyaka 23 ntagikombe cya championat dukoraho kuko nicyo duheruka twatozwaga na mwalimu aloys igihe yazamuraga génération y’abana benshi (higiro, kibibi, abu, nuru, marcel, desire, fils…….)

Comments are closed.

en_USEnglish