Ally Soudi yavuze abo aha amahirwe yo gutwara PGGSS III
Umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro uzwi ku izina rya Ally Soudi, nyuma akaza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyo avuga ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya gatatu. Iri rushanwa tubibutse ko risigaje kwerekeza ahantu hatatu mu gihugu gusa tukamenya uzaryegukana.
Ikoranabuhanga na Internet bituma Ally Soudi n’abandi banyarwanda baba mu mahanga babasha gukurikirana iri rushanwa riri kubera mu Rwanda hose, kimwe n’andi makuru atandukanye yo mu Rwanda, bakabimenya aho bari muri USA nkuko Soudi abyemeza.
Mu kiganiro na UM– USEKE, abajijwe iyo aza kuba akiri mu Rwanda umuhanzi abona yari akwiriye kwegukana iri rushanwa yagize ati “Gusubiza iki kibazo biragoye cyane, gusa mbona icyo PGGSS yaje igamije cyarahindutse.
Mbere yari igamije gushaka umuhanzi ukunzwe mu Rwanda kurusha abandi ariko uko njya mbisoma mbona barahinduye bakaba ubu noneho banashakisha umuhanzi wa muzika ushoboye kurenza abandi.
Ibyo rero urumva ko bisaba ubundi bushishozi cyane cyane ko baba baririmba indirimbo zabo biyandikiye uko bashaka bakanatwara public uko bo babyumva. Gusa nabonye harimo aba Judges nizerako aribo bazashishoza mu mwanya wacu”.
Yakomeje atangaza uburyo yabonye iki gitaramo, yagize ati “ Ejo nabonye video ya live concert ya mbere yabereye i Kigali yaranshimishije cyane!! binyereka ko haricyo bizatanga mu iterambere rya live music ndetse na perfomance muri muzika nyarwanda cyane y’abanyamuzika bari kuzamuka ubu.
Ahubwo icyantangaje ni uko mu binyamakuru byose nasomye bya showbiz ntaho bahaye agaciro igikorwa Knowless yakoze kuko njye ni ubwa mbere narimbonye stage imeze kuriya mu Rwanda, yaba ku bahanzi b’abanyarwanda yaba yewe no kubahanzi b’abanyamahanga bakoreye ibitaramo mu Rwanda! Knowless yabikoze neza cyane.”
Akomeza avuga ko abizi abapinga batajya babura aho bahera ariko Knowless yakoze amateka ya performance mu Rwanda ko akwiriye kubishimirwa!
Ati “Nashimye kandi uburyo Danny Nanone yitwaye muri Rap ye ndetse n’abandi muri rusange babyitwayemo neza. Uzayitwara rero rwose naba nkubeshye kuko mbona ari mu maboko yabariya bacamanza! Ariko kuri njye PGGSS ya 3 yagakwiye gutwarwa numwe muri aba: Riderman,Knowless,Urban Boys,Dream Boys na Bulldog.
Aha nkurikije ugukundwa nzi bafite yaba mu Rwanda ndetse na hano mba kandi nkagendera no ku kazi nzi bakoze mu myaka itari mike bamaze muri muzika! Imana bose ibabe hafi kandi uzagitwara azabe agikwiye.”
Irushanwa rya PGGSS III ubu gukorwa mu bitaramo bya Live kuwa gatandatu uje ruzakomereza i Muhanga ubundi i Musane nyuma hateho Rubavu risozwe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
siko mbibona ahubwo jye mpa amahirwe AmaG!
Yego buri muntu abibona ukwe ariko igikorwa Knowless yakoze nanjye ni ubwa mbere narimbonye stage imeze kuriya mu Rwanda, amahirwe nayaha Knowless!
ntabwo mbona aho muhera mushima Knowless.Iriya live ye mushima njye ntabwo nayishimye kubera impamvu ikurikira:Ubwinshi byababyinyi bwatumye batagira ordre mubyo berekana.Mubyukuri byarakavuyo.Byari kuba byiza iyo azana ababyinyi baringaniye.Ikindi kandi rwose Knowless ntajwi ryiza nkumukobwa agira.Ikindi ntazi kubyina usanga kubyina kwe ari ukuzunguza amaboko abwira abantu ngo amaboko hejuru.Wategereza ko ibindi bice byumubiriwe(igihimba,amabuno,amaguru,umutwe)binyeganyega ukabibura.Abajyanama be mumugire inama naho ubundi kugera kubera biracyakogoranye kuriwe.Njye niko mbibona nawe niba ufite uko ubibona gutandukanye nanjye ntubindenganyirize kuko nanjye ntabikurenganyiriza.
oya rwose izatwara hagati ya Rider man na Urban boyz!!!!!!!!!!! Knowless avuga base, kuri live biramugora2
niko aline we!! iyo urban boyz buriya yo wumvise ifite ayahe majwi da??? nta live yabo kbsa!
wa muntu we ushobora kuba uri umunyamakuru kuko analyse yawe iruzuye pe.uvuga ngo kizatwarwa na knowless se ngo ashingira kuri stage ,stage niyo bareba cg bareba imiririmbire?stage ntacyo nayinengaho byari bishimishije ariko kuririmba ni 0 nako -1
knowless ntakigenda kabisa niyo aririmba wibaza impanvu abantu bacyunva indirimboze, ntago azi kuririmba kereka nabyiga naho ubundi ntakigenda, live ye umubonye urumirwa
nanjye ayanjye nayaha Knowless muriki kiciro yashimishije abantu.
Koko THE BEN akurushe gusubiza neza ikibazo nka kiriya bakubajije????????
Najye ewose amahirwe ndayaha Knowless
SI UGUFANA URBAN BOYS ARIKO IYO URIBYE MURI KIRIYA CYICIRO NIBO NAHA IGIKOMBE
KUKO BARASHOBOYE KANDI BAFITE UBUSHAKE MURI MUSIC YABO !BAGERAGEZA KUBIGIRA UMWUGA .NANJYE NIKO MBIBONA
NTABWO URI KURE Y’UKURI. UZAGITWARA NI KNOWLESS. Azi kuririmba, ni sympatique, niwe mukobwa wenyine uhagaze neza mu muziki, ni mwiza, nta cyambara ubusa cyane,amaze kugira experience muri live music, byose mbese arabyujuje.
ngp knowless live music?kwekwekwe windwaza imbavu wa muntu we.live yiwanyu nikuriya iba imeze?uri uwo gusabirwa kuko urababaje utarumva live nya live .ndumiwe koko
ndi umufana wa dream boys sana sanaaa
Ni Urban boyz weeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!! bazayitwara byanze bikunze!!!!!!
gusa uwo munyakuru yibeshye cyane aho atagaza ko ubibona Riderman,Knowless,Urban Boys,Dream Boys na Bulldog.uretse Riderman,Knowless ndfetse na senderi abandi bari kwitemberera
gusa uwo munyakuru yibeshye cyane Riderman,Knowless ndetse na senderi
nawe wize?wagirango wize iryikigoroba.ni rideman igisumizi uzagitwara.
Knowles aragikwiye rwose
abazi kuririmba, nta bafana benshi bafite, kuko nta muntu numwe hano uri kuvuga Senderi kdi yara perfominze neza, gusa njye nifanira Riderman
ngo Knowless?Mwimubeshera peee,nta jwi yigirira nabavuga ngo perfomence ye yari nziza rwose barimo kumubeshera kuko yari akavuyo gusa.Tugiye kureba ushoboye live twasanga ari Christopher mais nta bafana benshi afite!
Umva jano ntago aba judge bareba ubu sympantique
Knowless niw queen wa bakobw baririmb mu rwand
Ntimukajye musebanya ntanumwe udafite icyo arimo gukora muri pggss iii ahubwo turebe urusha abandi jye mbona ari urban boyz,yewe usibye niri rushanwa barimo n’ubusanzwe ubona ko aribo bazi ibyo bakora mu rda pe.
umva simbabe shye igikombe nyiracyo
ni knowles birazwiiiiii
Haaa ko mutavuga SENDERI International Hit. Jye mbona ntako atagira ariko bikanga bikaba isosi. Big up SENDERI ababyinnyi bawe wenda bazatuma twe dukunda abazunguza ikibuno tukwitorera
ntimukabeshyere abantu rwose!! knowles ntazi kuririmba live habe na mba!! araririmba agahera umwuka nk’uwo banize!! uretse ibyuma bakoresha bikadusayidira naho ubundi yakavuye muri muzika kubera ijwi. senderi international hit yagaragaje udushya twinshi kdi twiza anaririmba neza ariko christopher arabizi cyane n’ubwo atazwi cyane. urwa PGGSS 3 rwo hazaca uwambaye ariko knowles we ayibonye namenya ko batora ubwiza ndabarahiye!!!
amahirwe kubabikoreye!!
knowles kereka niba muha aya stage naho kuririmba nanjye ndamurusha nuko ntari umustar gusa,,Rider man nzamugwa inyuma byose arashoboye rwose.
Mubyukuri rero sinavuga ngo mubatoranyijwe guhataniraPGGSS,Hri umuswa urimo.gusa n’ubuhanga bwabo burarutana.turetse rero amaranga mutima,tukagendera k’ubuhanga ndetse n’ukuntu umuhanzi akunzwe,nge mbona RIDER MAN akwiye gutwara iki gikombe.urugero:I Muhanga barimo kuririmba live,Rider man yaje arwaye ariko abafana twaramuririmbiye kdi ntamuhanzi waturushije gukundwa.RIDER MAN ARASHOBOYE.
Comments are closed.