Digiqole ad

Ally Soudi yashimiye Knowless aho ageze muri muzika

 Ally Soudi yashimiye Knowless aho ageze muri muzika

Umunyamakuru, Umushyushyabirori (MC) Uwizeye Ally Soudi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yashimiye cyane Butera Knowless ku rugamba yarwanye n’ubu ngo akirwana rwo kuba yakwagura muzika nyarwanda nyuma y’aho yegukaniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.

Ally Soudi yishimira cyane aho Knowless agejeje imiririmbire ye
Ally Soudi yishimira cyane aho Knowless agejeje imiririmbire ye

Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Ally Soudi yikomye cyane abantu baca intege abahanzi nyarwanda anavuga ko akenshi ucika intege nawe aba atazi aho ashaka kugera.

Yagize ati ”Talent (Impano) n’iki?Kuririmba nka Celine Dion, Mariah Carey iyo siyo talent. Imana iha umuntu Talent (Impano) uko ishaka nuko yaba ingana kose.

Ikingenzi ni uburyo ako kavungu Imana yaguhaye uburyo ugakoresha hanyuma wagira amahirwe kakaba kanagutunze byarenga kagatunga umuryango wawe, inshuti igihugu (Imisoro no gutanga akazi)!

Naho haters (abanzi) bazahoraho kugera isi irangiye kandi ntiwibwire ko kuba haters babandi bavuga ngo sindi hater ahubwo mvugisha ngo ukuri da!!

Bisaba ikarita ibiranga ahubwo bituruka mu magambo ukoresha n’uburyo uyakoreshamo cyane usebya,utukana,urwanya,uca intege,ijisho n’umunwa byawe bihora bireba binavuga ikibi gusa bitabona positive side y’ikintu cyangwa umuntu,ishyari n’ibindi.

Knowless Butera akwiye icyubahiro,I really respect umuntu uteye nkawe urwana adacika intege akagera ku intego yiyemeje.

Yavuye kure muri music nyarwanda none today she is a hero mpamya ko abakobwa bagerageje umwuga nkuwe benshi bacitse intege none uyu munsi we aracyakomeje urugendo nyuma y’imyaka itari mike.

Courage cyane Knowless ugere kure hashoboka nkunda ko utera imbere muri byose imiririmbire yawe yarazamutse cyane, performances zawe ni hake muri Africa uzasanga abahanzi bagira stages nkizo nakubonyeho muri Guma Guma yaba iya 3 ndetse n’iyi ya 5. Imana ikorohereze kandi ikurinde abacantege Amen!”

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Yes yes Ally soud uvuze neza cyane..cngz butera we love u so much

  • hahahhahahaha ally soudi ibyo ni amareshya mugeni gusa knowless yashaka indi talent kuko kuririmba btabwo ari ibye nuko bashatse gender gusa naho ubundi ntabwo yari bugitware bruce mellodi kbsa

  • Ali Soudi numufana gusa.
    Ibaze aho yita abantu aba “haters / abapinzi” ese kudahuza ibitekerezo nibwo bupinzi?

    Harya uyu niwe wavugaga ngo ari mu bateza imbere muzika nyarwanda? Wapi? Ntiyari akwiye kuvuga kuriya.

Comments are closed.

en_USEnglish