Digiqole ad

Allioni yinjijwe muri muzika na P. Priscilla

 Allioni yinjijwe muri muzika na P. Priscilla

Allioni ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda

Buzindu Uwamwezi Aline cyangwa se Allioni izina rizwi cyane muri muzika, ngo ntiyegeze akura yumva ko azaba umuhanzi, ahubwo yabikundishijwe na mugenzi we Pricess Priscilla ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Allioni ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda
Allioni ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda

Ubusanzwe yakuze ashaka kuzibera umuganga. Ariko kuba inshuti cyane na Priscilla ndetse banigana mu ishuri, byaje gutuma yiyumvamo ububasha bwo kuba yakora indirimbo ikajya hanze igakundwa.

Kuri ubu avuga ko kuririmba ari bimwe mu bintu afata nk’akazi ka buri munsi ndetse ko asanga ari Imana yamuhitiye iyo nzira n’ubwo muri Kaminuza arimo kwiga ubuganga.

Mu kiganiro na Isango Star, Allioni yakomeje agira ati “Ndi mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri ‘La Colombière’ nibwo natangiye kumva nshaka kuririmba.

Ni nyuma y’aho Princess Priscilla yari amaze igihe ashyize hanze indirimbo kandi ikunzwe. Bityo anyumvisha ko kuririmba ari byiza biba bimfashe gutyo”.

Allioni akomeza avuga ko yaje kujya muri Uganda agiye gusura mukuru we wigagayo. Noneho aza kumufasha kumuhuza na Producer Washington wanamukoreye indirimbo ye ya mbere yise ‘Impinduka’.

Imwe mu ndirimbo aheruka gushyirira hanze amashusho yise ‘Pole Pole’, ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=-AC42iK8l2A” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Allioni ndamwemera cyane, kuririmba amaze kubimenya pee! Uturirimbo twe twose numva twengetse kabisa! Kandi uri “Ihoho”, icyo ntawacyirengagiza rwose, kereka utabona, en tout cas, kariya kana gafite umucyo! Courage Sister kandi komereza aho, ntuzivumbure uzagera kure, kandi urusha benshi!

Comments are closed.

en_USEnglish