Allioni yarokotse impanuka yari imuhitanye
Buzindu Uwamwezi Aline cyangwa se Allioni izina rizwi cyane muri muzika, yarokotse impanuka y’ikamyo yari imuhitanye ubwo yerekezaga mu myiteguro y’igitaramo cya East African Party.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015 ahagana saa mbiri z’ijoro ‘20h00’, nibwo uyu muhanzikazi yari ahitanywe n’impanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu gace k’i Nyamirambo, Allioni yayirokotse ubwo yajyaga mu myiteguro y’igitaramo azagaragaramo gisanzwe gitangiza umwaka kitwa ‘East African Party’.
Umwe mu bageze aho iyo mpanuka yari imaze kubera, yatangarije Umuseke ko uwo muhanzikazi nta kibazo yagize ku mubiri we uretse gusa naho yari afite ubwoba bwinshi bwanatumaga atabasha kuvuga.
Mu kiganiro na Umuseke, Allioni yatangaje ko nta kintu afite yavuga ku mpanuka yabaye uretse kuvuga ijambo rimwe gusa ku Mana.
Iryo jambo rigira riti ”Mana ushimwe”. Allioni ni umwe mu bahanzi bazagaragara ku itariki ya 01 Mutarama 2016 kimwe na Green P, Bruce Melodie, Urban Boys mu gitaramo kizaba kirimo na Konshens wo muri Jamaica.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imana ishimwe
aceyihana akizwe
ntakindi twavuga gusa Imana ishimwe kdi ihimbazwe yo yakinze ukuboko, twari tubuze umuvandimwe dukunda cyane!
Comments are closed.