Digiqole ad

Allasan Ouattara yateye Laurent Gbagbo

Kuri uyu wambere mu mujyi wa Duékoué ingabo zishyigikiye Alassane Dramane
Ouattara zateye ingabo za Laurent Gbagbo nkuko BBC yabitangarijwe n’abaturage
batuye uwo mujyi, iyi mirwano ngo yaba yahitanye abasaga 15.
Muri uyu mujyi ngo humvikanye iraswa ry’ama roquettes n’izindi ntwaro ziremereye mu bitero by’ingabo za Ouattara zagabye kuza Gbagbo ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abaturage bakaba batangiye guhungira mu nsengero n’ahandi bakeka ko batagerwaho n’amasasu y’abahanganye.
Iki gitero akaba aricyo cya mbere izi ngabo za Ouattara basigaye bita iza Repubulika zigabye kuza Gbagbo kuva kuwa 28/11 nyuma y’amatora. Uyu mujyi ukaba ushakwa na buri ruhande kuko ariwo werekeza i Yamoussoukro no ku cyambu cya San Pedro ahajyanwa igihingwa cya cacao bacyohereza mu mahanga. Côte d’Ivoire akaba aricyo gihugu cya mbere
ku isi cyohereza hanze iki gihingwa.

Crismexes
Umuseke.com

en_USEnglish