Digiqole ad

AllAfricaGames: Congo yatsinze u Rwanda muri 1/2

 AllAfricaGames: Congo yatsinze u Rwanda muri 1/2

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball irahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa mbere

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yatsinzwe umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza muri All Africa Games iri kubera i Brazzaville itsinzwe na Congo Brazzaville amaseti atatu kuri imwe.

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball irahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa mbere
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball irahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa mbere

Ni nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda itsinze imikino itatu mu itsinda yari irimo igatsindwa ibiri ikabona ticket yo gukina kimwe cya kabiri.

Imbere y’abafana bayo ikipe ya Congo Brazzaville  ntiyoroheye nabusa u Rwanda, seti ya mbere niyo yayitsinze ku manota 23 kuri 25.

Seti ya kabiri yegukanywe n’u Rwanda ku manota 25 kuri 20 ya Congo, Seti ya gatatu Congo yahise iyitsinda byihuse ku manota 25 kuri 18 y’u Rwanda.

Bakinnye seti ya kane maze Congo iyitsinda bitoroshye ku manota 25 kuri 23 y’abakinnyi ba Paul Bitok umunyakenya utoza u Rwanda.

U Rwanda kuri uyu wa mbere rurakina (18h ku isaha ya Kigali) na Misiri ku mwanya wa gatatu (Bronze) nyuma y’uko Misiri nayo itsinzwe na Algeria mu ijoro ryakeye ku mukino wundi wa kimwe cya kabiri cy’irangiza, seti eshatu kuri ebyiri.

Algeria ikaba nayo iri bukine umukino wa nyuma na Congo Brazzaville kuri uyu wa mbere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, abakinnyi b’u Rwanda Felicien Muhitira na Eric Sebahire baraza kwiruka mu gusiganwa 10Km ku maguru.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish