Digiqole ad

Alicia Keys ashobora kuza mu Rwanda

 Alicia Keys ashobora kuza mu Rwanda

Alicia Keys ni umuhanga mu kuririmba no gucuranga Piano

Alicia Augello-Cook uzwi cyane nka Alicia Keys icyamamare muri muzika mu buhanga bwo gucuranga Piano no kuririmba, ashobora kwitabira Iserukiramuco rya Kigali Up ry’umwaka wa 2018.

Alicia Keys ni umuhanga mu kuririmba no gucuranga Piano
Alicia Keys ni umuhanga mu kuririmba no gucuranga Piano

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko ibiganiro bigeze kure hagati ye n’abategura Kigali Up. Ubu icyo batarumvikanaho neza ari ikijyanye n’ibiciro.

Alicia Keys asanzwe afite umushinga witwa {Keep a Child Alive} akorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika w’abana bagizwe impfubyi na Sida.

Ibi ngo biri mu byatumye adatinda kumva igitekerezo cyo kuza mu Rwanda mu iserukiramuco rya Kigali Up riba buri mwaka.

Judo Kanobana ufatanya na Might Popo gutegura ibi bitaramo ngaruka mwaka bya Kigali Up, avuga ko Alicia Keys kuza mu Rwanda kwe bishoboka ariko hagikenewe amafaranga atari make yo kumuzana.

Ati “Ayo makuru niyo!!!Alicia Keys twamaze kuvugana nawe kandi atwemerera ko afite umwanya wo kwitabira ibyo bitaramo. Ubu icyo turimo gukora ni ugushaka abaterankunga bazadufasha kumuzana”.

Judo Kanobana wazanye Stromae mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rudakwiye kumenyekana mu bice bimwe gusa bijyanye na politike. Ahubwo no mu myidagaduro rukwiye kumenyekana.

Ku ngenga bihe y’ibitaramo bya Kigali Up, biteganyijwe ko icy’uyu mwaka wa 2017 kitazaba kubera gahunda z’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe.

Byimuriwe ku matariki ya 11 na 12 Kanama 2018 mu bahanzi bakomeye bashobora kwitabira iyo Kigali Up harimo Alicia Keys, Angelique Kidjo, Tiwa Savage, Ismael Lo n’abandi bo mu Rwanda….

Alicia Keys na John Legend basubiranyemo indirimbo "Let it Be" mu buryo bwahebuje abayumvise
Alicia Keys na John Legend basubiranyemo indirimbo “Let it Be” mu buryo bwahebuje abayumvise

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish