Algeria: Abasirikare 12 bahitanywe n’impanuka y’indege
Minisiteri y’ingabo muri Algeria yatangaje ko indege ya gisirikare yahanutse kuri uyu wa mbere mu majyepfo y’iguhugu yahitanye, abasirikare 12.
Iyi kajugujugu ya Mi- 171 yakorewe mu guhugu cy’U Burusiya, yahanutse ubwo yari itwaye abasirikare mu butumwa bw’akazi mu gace ka Tamanrasset. Agace gaherereye muri km 2000 uvuye mu murwa mukuru Alger.
Minisitiri w’ingabo w’iki gihugu yangaje ko iyi kajugujugu yari isanganywe utubazo muri tekinike, ariko ngo impamvu nyamukuru yateye ihanuka ryayo ntiramenyekana.
Igihugu cya Algeria kimwe mu bihugu bicukura peteroli nyinshi muri Afurika, kinengwa kuba gitunze indenge zidafite ubuziranenge.
Muri Gashyantare 2014 nabwo abantu 77 bahitanywe n’ishwanyuka ry’indege ya gisirikare. Muri uwo mwaka kandi mu kwezi kw’Ukwakira indi ndege ya gisirikare yarahanutse babiri bari bayirimo bahasiga ubuzima.
Mu 2012 indege ebyiri zaragonganye ziri mu myitozo ya gisirikare, abapilote bombi bahita bahasiga ubuzima.
BBC
Callixte Nduwaye
UM– USEKE.RW