Digiqole ad

Album nshya ya Sgt Robert muri Mata….

Umuhanzi w’umunyarwanda Robert Kabera, uzwi cyane ku izina rya Sgt.Robert, arateganya gushyira ahagaragara album ye mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka. Indirimbo zizaba ziri muri  iyo album, zizaba zigizwe n’indirimbo zo guhambaza no kuramya Imana.

Zimwe muri izo ndirimbo, ni nka: ”Shima, Impanda na Njo kwa Yesu.” Sgt. Robert kuri ubu abarizwa mu rusengero rwitwa Winners Champ International ruba ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, akaba yemeza ko ubu ari mu mubare w’abavutse ubwa kabiri benshi bakunze kwita abarokore. Sgt. Robert azwi cyane kubera album ye ya mbere yise “Kama Jeshi”, yashyizwe ahagaragara umwaka ushize, kandi ikaba yarabaye imwe mu muri za album nziza kandi yakunzwe mu gihugu.

Sgt. Robert azwi ho kugira umuhogo ugororotse n’ijwi ryiza, kandi akaba n’umuntu usabana n’abantu, akaba kandi ari mu bagize itsinda rya gisirikare rishinzwe ibya muzika ryitwa Army Jazz Band.

Umuseke.com

2 Comments

  • Mwaje hageze…
    Teza imbere abahanzi nabo.Ni byiza turabyishimiye

  • wona soja sasa yakwica yakwica!!genga insii yetu wanje!!uri umuntu w’umugabo cyane!ndumva waranagarukiye imana nukuri nibyiza bravoooo!!

Comments are closed.

en_USEnglish