Digiqole ad

Akiva mu itorero, Peace yemerewe urukundo ku isabukuru ye

 Akiva mu itorero, Peace yemerewe urukundo ku isabukuru ye

Peace Jolis ukora injyana ya RnB akaba n’umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo mu Rwanda, mu myaka ibiri asaba urukundo yaje ku rwemererwa ku isabukuru ye y’imyaka 26.

Peace Jolis na Joyce bari mu rukundo
Peace Jolis na Joyce bari mu rukundo

Si abahanzi bose bemera gushyira ahagaragara cyangwa se ngo babe bakwemera ko bari mu rukundo. Kuri Peace ngo mu gihe uwo muri kumwe umukunda nta mpamvu yo kubihishira.

Ubwo yuzuzaga imyaka 26, umukobwa witwa Joyce bari bamaranye imyaka ibiri bari mu rukundo ariko nta n’umwe urerurira undi ko amukunda, yavuze ko igihe cyo kwerura cyari gitegereje isabukuru ye.

Muri ibyo birori byarimo abantu bake b’inkoramutiza zabo gusa, Producer David ukorera muri Future Records ari naho Peace akorera yabasabye ko urukundo rwabo rutazapfa ubusa.

Ahubwo bakwiye kuba inshuti muri byose birimo kugirana inama, guharanira icyateza undi imbere no gushyigikirana muri byose.

Jolis Peace ukubutse mu itorero ry’abahanzi, ku wa gatandatu mu kiganiro na City Radio yavuze ko afite umukobwa bakundana. Gusa batarafa icyemezo ku rukundo rwabo.

Joyce hano yabwiraga abaje muri icyo kirori ko akunda Peace
Joyce hano yabwiraga abaje muri icyo kirori ko akunda Peace
Byageze aho baregerana batangira no kuganira ukwabo
Byageze aho baregerana batangira no kuganira ukwabo
Ibyishimo byari byose kuri Peace na Joyce
Ibyishimo byari byose kuri Peace na Joyce

Mugunga Evode

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • She is beautiful….she can be a model.

  • Ariko nkawe kwelii ibyo wanditse ntibisobanutse pee ngo bamaze 2 yrs bakundana ngo arko batarabyemeranyaho!!subira ishuri kuko ntgo urameny gusobanura neza.
    Gusa niba aribyo koko babirimo nibagumemo..
    Uwo mukobwa ndabona ari mwizaa peace wee warihaye sha..komerezaho kandi kumuziki wawe ijwi ryawe byo naramanitse

  • Ariko ziragwira koko!!!pee umuntu aricara agahimba inkuru zidafite aho zishingiye
    reba nkawe ngo bamaze 2yrs ngo ariko ngo batarabyemeranyaho sinzi ikii ntidushaka inkuru turashaka ukuri mujye muba professionnel mxm
    rata Anonymous we nibyo pe uyu akeneye kurisubizwamo

  • iyi nkuru c ko idasobanutse ndagira nte… uyu muntu akwiye ushuri byo! ngo bamaze two years bakundaba ark ntanumw urerurira undi ko amukunda?.. hhhhh nonese ni iki kikwemeza ko izo two years bazikundanye? kd ntanumwe weruriye undi.. inkuru ziragwira kweli! we jss need proofs n truth… woe ibyo utubwiye udupfunyikiye mein.. ark bibaye Ari byo iyi couple kbs… ndumufana dooo..°°joyce&peace°°

  • Ahubwo injiji nimwe none se kwerura nogukundana nibyo mudatandukanya bamaze imyaka ibiri nyine bakundana bisanzwe none yabyeretse inshuti kumugaragaro engagement ring iratangwa icyo mutunva se niki?

    • hhhh

  • Hehehehhhehe uri jyajya koko engagement ring se yo uyikuyehe ma!!!!mwipfa ubusa basazaa igishobora kuba aricyo nuko bakundana ibyo birabaye naho ibyinkuru uko yandits nikibazo kitabareba
    Imyaka isaga ibiri nimyinshi peace njye icyo nabaha ni courage kurugendo mwatangiye.

  • ark muzagezahe kuba inkorabusa no kuvuga ibitabareba ###jojo uwumutunze murinwe ninde kuburyo muvuga ubusa ##ese hari ubufasha peace yabasabye bwinama ## cyakoze mwavuze ubusa mwese ##mukenye ibyanyu #kandi nta wuseka urukori ahetse umukobwa #muzabyara ndetse namwe muzavuga ## cyakoze isebanya byo murabishoboye icyampa Imana ibyo mwitura abandi namwe byababagaho ### rata peace na jojo courage rata ## Imana izabane namwe

  • yeeee!!!!!!!! narinzi ko uyu mukobwa joyce akundana numuhanzi utaramenyekanye muri muzika mu itsinda rya cool boyz uzwi ku izina rya t-cley wakoranye indirimbo na ama-g yitwa nyampinga ndetse akaba ariwe yayiririmbiye mu buryo bwo gukomeza urukundo rwabo none ibi nibikii ,ahaa isi irikoreyeee pee!!!!!!! dukomeje kumwihanganisha

  • Yayayaya, uwo mwari ni mwiza peee najye naramwifuzaga ariko nubu nubwo bamutwaye amenye ko nyimukunda ,turanigana jye.

  • Yeweee !! joyce baramutwaye koko nagumye mwiyegereza nzi ko nzamwegukana none nibyo bibaye

Comments are closed.

en_USEnglish