Akanyamasyo gakuze kurusha utundi ku Isi, ku myaka 182
Akanyamasyo kitwa Jonathan gakomoka mu birwa bya Helena mu Nyanja y’Abahinde ngo niko gakuze kurusha utundi ku Isi. Kavutse hagati mu Kinyejana cya 19 nyuma ya Yezu Kristu. Aka kanyamaswa gafite imyaka 182 y’ubukure. Kabana na tugenzi twako Myrtle na Fredrika, David na Emma.
Kubera ko mu Kinyejana cya 17, abazungu batwaraga utunyamasyo two kugaburira abacakara b’ababirabura bajyanaga gukora mu mirima yo muri Amerika y’epfo, bageraga muri turiya turwa bakahatura by’agateganyo.
Bivugwa ko mu birwa bya Galapagos utunyamasyo 200,000 twariwe n’abazungu ndetse n’abacakara muri kiriya gihe.
Akanyamasyo Jonathan ko kabashije kurokora isafuriya, kubera umutware w’aho wakikundiye arakorora.
Ifoto y’aka kanyamasyo yo muri 1882 ikerekana kose kandi ngo icyo gihe kari gafite imyaka 50, mbese kamaze kuba ubukombe.
Ba mukerarugendo benshi bahataniraga gufotora aka kanyamasyo kuko kari gashimishije.
Ubu aka kanyamasyo gafite ikibazo cy’ubuhumyi ku buryo katabasha kubona mu nzira gacamo.
Utunyamasyo tubamo amako abiri y’ingenzi hari utuba mu mazi ndetse n’utundi tuba imusozi.
Utuba imusozi nitwo tuzwiho kuramba cyane kandi tukagira inyama ziryoha.
Utunyamasyo tuba ku butaka dutunzwe no kurisha ibyatsi ndetse n’indabo.
Abahanga bemeza ko inziga ziba ku mugongo w’akanyamasyo (umugongo w’ako uba woroshwe n’ikintu kimeze nk’urutare kikarinda abagizi ba nabi) arizo baheraho bamenya igihe kamaze kari ku Isi.
Jonathan rero ngo niko kanyamasyo gakuze kurusha utundi ku Isi kugeza ubu kuko gafite imyaka 182 y’amavuko.
BBC
ububiko.umusekehost.com