Digiqole ad

Akamaro ko KWIGA Siyansi

 Akamaro ko KWIGA Siyansi

Siyansi ni ingirakamaro ku bantu bose bakunda kwiga

Ubundi kwiga ni ingirakamaro. Ariko kuko bisaba imbaraga  z’ubwonko n’umubiri hari bamwe babifata nko kwivunira ubusa cyangwa se kwishyura amafaranga y’ubusa. Ariko ubusanzwe siko biri. Kwiga aho biva bikagera ni ingirakamaro  kandi kwiga wabitangiriye mu nda y’umubyeyi wakubyaye kandi uzabikomeza kugeza upfuye.

Siyansi ni ingirakamaro ku bantu bose bakunda kwiga
Siyansi ni ingirakamaro ku bantu bose bakunda kwiga

Abahanga bemeza ko iyo umubyeyi utwite akunda gusoma, kuririmba ndetse n’ibindi bituma ubwonko bwe bukora, bifasha umwana uri munda ariko uri hejuru y’amezi atandatu gutangira kumva no gukunda gushishikazwa n’ibintu bitandukanye.

Iyo umwana amaze kuvuka bwo birushaho kugaragara cyane cyane mu myaka itatu ya mbere. Umubyeyi iyo yonsa umwana aririmba cyangwa asoma igitabo mu ijwi ryumvikana bifasha ubwonko bw’umwana we gukura vuba kandi neza.

Ibi ariko bigendana n’uko umwana agaburirwa kandi akarindwa ibintu byahumanya ubwonko bwe nk’itabi, urusaku rwinshi  n’amahane y’ababyeyi cyangwa abandi bamukikije. Nk’uko umutwe w’inkuru yacu ubivuga, tugiye kurebera hamwe akamaro ko kwiga Siyansi.

Ubundi se Siyansi ni iki? Hari igitabo cyasobanuye ko Siyansi ari “uburyo  bwo kwiga imiterere n’imikorere y’ibidukikije n’ibintu biri mu isanzure ry’ikirere, binyuriye mu kubyitegerezano kubisesengura hifashishijwe ubushakashatsi”

Agatabo ‘Umunara w’Umurinzi’ kandikwa n’Abahamya ba Yehova ko muri Kamena uyu mwaka kerekana ko gukora biriya byose bitoroshye kandi bitesha umutwe. Abahanga bamara igihe kirekire biga ibidukikije kandi bakabikoraho ubushakashatsi.

Nubwo hari igihe imihati yabo itagira icyo igeraho, inshuro nyinshi ibyo bageraho bigirira abantu benshi akamaro.

Mu gihe runaka gishize, hari akuma abahanga bo mu Burayi bakoze gafasha abantu banywa amazi yanduye kutandura indwara zaterwa nayo.

Ako kuma gakozwe n’utuyunguruzo tubiri, kamwe gakozwe muri Palasitiki akandi kakaba gakozwe mu buryo bwihariye kandi aka kuma katabaye abatuye Hayiti benshi nyuma y’umutingito wo muri 2010.

Muri iki gihe abahanga bafashije abandi kumenya aho akantu kw’Isi haherereye bakoresheje ibyogajuru biri mu kirere bikorana bya hafi.

Nubwo mu mizo ya mbere ubu butyo bwari bugenewe abasirikare, ari ko muri iki gihe kubera Siyansi bufasha abandi barimo abaderevu b’indege, abasare, abahigi ndetse naba mukerarugendo kuko butuma bose bamenya aho bajya mu buryo bworoshye urushaho.

Muri make Siyansi ni ingenzi cyane kuko yafashije abaganga kuvura indwara ziterwa n’udukoko duto tutaboneshwa amaso ndetse no gukora imiti yo kuvura indwara zitandukanye zari zarayogoje abantu ku Isi.

Uko byagenda kose, abahanga bazakomeza bavumbure byinshi ariko ntibazigera babimarayo kandi birumvikana kuko abantu dupfa hakiri kare cyane, tugasigira abandi akazi ko kuzusa ikivi.

Muri make kwiga ni ngombwa ibyo waba wiga byose. Gusa ugomba kumenya no kwemera ko akazi watangiye ari karekare kandi gashishikaje.

Abanyeshuri muri mu biruhuko mwibuke ko mu biruhuko atari igihe cyo kwirebera ‘agasobanuye’ gusa. Jya kuri Rwanda Library Services wige. Usome ibitabo bigushishikaje kandi bizatuma uzasubira ku ishuri  ufite ikintu usubiranyeyo.

Mujye  mugira amatsiko yo kumenya uko ibintu biteye n’icyatumye bimera bityo , mutibagiwe n’akamaro bimaze.

Rimwe uzibaze uti: Kuki rusake ibika ku masaha adahindagurika?,  Niba Isi yikaraga iki gituma yikaraga? n’ibindi nk’ibyo.

Mu gusoza iyi nyandiko yacu menya ko kugeza ubu abahanga batarabasha gusobanukirwa uko imbaraga rukuruzi z’Isi zikurura umuntu iyo asimbutse aho kugira ngo agume mu kirere ahubwo akagaruka ku butaka. Nonose ntibazi uko zituma ukwezi kudata inzira yako mu gihe kuri kuzenguruka Isi. Hari ibintu byinshi cyane bataramenya bityo nawe ushobora gukomeza gushakashaka ibisubizo by’ibi bibazo.

Mu rwego rw'ubushakashatsi, abahanga bahorana amatsiko yo kumenya uko ikirere kimeze ndetse n'ibikigize
Mu rwego rw’ubushakashatsi, abahanga bahorana amatsiko yo kumenya uko ikirere kimeze ndetse n’ibikigize
Kwiga bifate nk'ikintu gishimishije aho kubifata nk'umutwaro
Kwiga bifate nk’ikintu gishimishije aho kubifata nk’umutwaro

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • OK, Jye mbona Abirabura, y compris les Rwandais, aho gusoma ibitabo twisomera Byeri na Suruduwiri! Aho kwandika ahubwo twirirwa tuvuvuzera! Ibi nibyo bitumye muri iyi minsi Hadui atuzengeteje muri “Untold story, ikiganiro na Ruharwa Kambanda”, ….. kuko amateka yacu twe ntituyandika ngo tuyatangaze, ahubwo yandikwa n’ abo ba Rugigana!!!! Biteye isoni n’ agahinda pe!!!!!

  • Bavandimwe tugire umuco wo gusoma. Iyo urebye mu bihugu duturanye usanga bafite umuco wo gusoma ibitabo n’ibinyamakuru kandi bakabigura mugihe twebwe nuwakiguhera ubusa wumva utagisoma. Nimuze twige umuco wo gusoma kuko ubu mu Rwanda byibura abantu hafi ya bose bazi gusoma neza ikinyarwanda.

  • Ndabashimiye Umuseke, kuri nkuru rwose, mujya mudutungura kenshi.Mukomeze kujya mudushyiriraho inkuru nkizi zo murwego rwa Siyansi, mukinyarwa byafasha benshi

  • Abanyarwanda benshi dukunda gusoma agacupa ubundi tukandika umunani

Comments are closed.

en_USEnglish