Digiqole ad

Airtel yashyizeho uburyo bushya bwo kuhererezanya amafaranga ku buntu

Kuri uyu wa mbere, 15 Ukwakira, Ikigo cy’Itumanaho Airtel Rwanda cyatangije uburyo bushya ku bakiriya bayo bwo kohererezanya no kwakira amafaanga ku buntu.

Ubu buryo bwiswe ‘Noneho ni Ubuntu’ (Its Now Free mu Cyongereza) buzafasha abakiriya bayo gukora business zabo , bohererezanya amafaranga nta giceri na kimwe bishyuye.

Nk’uko bivugwa n’Uhagararaiye Airtel Rwanda, Mr. Teddy Bhullar, ibi byerekana ubushake bwa Airtel mu gufasha ubukungu bw’igihugu gutera imbere binyuze mu gufasha abakiriya babo kwakira amafaranga badahenzwe kandi bakoresheje itumanaho rigendanwa.

Yagize ati: “ Iki gikorwa kizatuma Abanyarwanda muri rusange n’abakiriya bacu by’umwihariko babasha gukoresha services zacu zijyanye no kohereza no kwikira amafaranga bakoresheje telephone zabo. Muri izi servicse harimo kwakira no kohereza amafaranga, kugura umuriro, n’ibindi bazakora batishyuye amafaranga”

‘Noneho ni Ubuntu’  izihutisha ibikorwa by’ubucuruzi ku bakiriya ba Airtel.

Banki nkuru y’igihugu yifuza ko 80 ku ijana bw’Abanyarwanda bazaba bakoresha services zijyanye n’amafaranga bitarenze muri 2017.

‘Noneho ni ubuntu’ izafasha mu kugera kuri iyi ntego kuko izafasha mu gukora services z’amafaranga mu buryo buhendutse kurushaho.

Ushinzwe ibijyanye n’imari n’ubucuruzi muri Airtel –Rwanda, Mr. Phillip Onzoma, yemeza ko iki kigo kizafasha abakiriya bacyo kurushaho kumenya ibijyanye n’ikoreshwa rya telephone zayo mu bijyanye na business, ibi ngo bikazabafasha mu bikorwa byabo by’iterambere muri iki gihe Isi iri mu majyambere yihuta.

Airtel Money ubu ikoreshwa n’Abanyarwanda ibihumbi 680,000 bahabwa services n’abakozi ba Airtel Money bagera ku bihumbi 10 mu gihugu hose.

Mu minsi yashize Airtel yashyizeho uburyo bwo kubikuza amafaranga ku byuma ATM  bitabaye ngombwa gukoresha ikarita yitwa ATM card.

Ibi byafashije abakiriya ba Airtel kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga kuri Bank ya I&M bank aho ariho hose mu gihugu mu buryo bworoshye.

Services za Airtel zatangijwe  muri 2012 , zafashije abakiriya bayo kubasha kwishyura ama unites ya internet kuri za telephone zabo na mudasobwa ndetse no kwishyura ibyemezo byo kubaka mu Mujyi wa Kigali bakoresheje Airtel Money.

Bharti Airtel Limited ni ikigo gikorera mu bihugu 20 ku Isi cyane cyane muri Africa no muri Asia. Icyicaro cyayo gikuru kiba  New Delhi , mu Buhinde.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish