Digiqole ad

Airtel Rwanda yifatanyije n’abatuye umudugudu wa Kagara mu Umuganda

Ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda kuri uyu wa Gatandatu cyifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Kagara mu Murenge wa Remera, Akagali ka Nyabisindu bakora umuganda wo gusibura imiferege no gukura imyanda muri za ruhurura. Iki kigo kandi cyahaye abaturage ibikoresho by’ibanze byo kuzakoresha mu muganda utaha harimo amasuka, ibitiyo n’ibindi.

Abakozi ba Airtel mu Umuganda n'abaturage ba Kagara
Abakozi ba Airtel mu Umuganda n’abaturage ba Kagara

Mu nama yabaye nyuma y’uyu muganda, uhagarariye Airtel Rwanda, Teddy Bhullar yasabye abaturage gukomeza ibikorwa byo kwita ku isuku no kurengera ibidukikije, bakitabira umuganda kuko ari kimwe mu bituma iterambere n’imibereho myiza y’abaturage byihuta.

Yagize ati: “Airtel yishimira cyane gukorana n’abaturage mu bikorwa by’iterambere harimo n’Umuganda. Tuzakomeza dukorane n’abanyarwanda ndetse no hanze ya Kigali tuzagerayo.”

Florence Ntakontagize, umwe mu baturage ba Nyabisindu wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye Airtel ku bufasha yabahaye.

Yagize ati: “ Turashimira Airtel kuri iyi nkunga ivuye ku mutima baduteye bakaza kudufasha mu bikorwa by’umuganda twakoze uyu munsi. Ubu dufite za  ruhurura zisukuye abana bacu natwe ubwacu nta wanda uzongera kutwugariza. Twifuza ko ubu bufatanye bwazakomeza  no mu bihe biri imbere.”

Airtel yahaye abatuye Kagara intebe n’ameza 200 byo kubafasha kuzajya bicaraho mu gihe bari gukora inama ndetse no muzi gahunda zihuza abantu benshi.

Ba Ambasaderi ba Airtel aribo Amag The Black, Senderi International Hits na King James nabo bari baje kwifatanya n’abakozi ba Airtel ndetse n’abaturage mu Umuganda.

Umuganda ni gahunda ya Leta iba buri mpera z’ukwezi, ugamije gufasha mu gutunganya ibikorwa remezo bifitiye igihugu cyose akamaro. Nyuma y’umuganda,  abaturage barahura bakaganira ku bigenda n’ibitagenda neza mu midugudu yabo hagamijwe kunoza imikoranire y’inzego.

Senderi International hits mu Umuganda i Kagara
Senderi International hits mu Umuganda i Kagara
King James n'abakozi ba Airtel bajya aho bari gukorera umuganda
King James n’abakozi ba Airtel bajya aho bari gukorera umuganda
Umuhanzi Amag The Black nawe yari muri uyu muganda
Umuhanzi Amag The Black nawe yari muri uyu muganda
Basukuye imiferege basiga ikeye neza
Basukuye imiferege basiga ikeye neza

UM– USEKE.RW

en_USEnglish