Digiqole ad

Airtel Rwanda yateganyire ibihembo ku bakiriya muri promosiyo ya St Valentin

Airtel Rwanda yatangije promosiyo ya St Valentin kuri interineti aho abakundana bazahabwa ibihembo bitandukanye birimo Smartphones, interineti y’ubuntu, amafaranga ya airtime na SMS.

Abakiliya ba Airtel yabateganyirije impano ya Saint Valentin
Abakiliya ba Airtel yabateganyirije impano ya Saint Valentin

Iyi promosiyo iratangira uno munsi kugeza 18 Gashyantare 2015. Icyo usabwa gusa nukohereza ifoto cyangwa selfie yawe n’umukunzi wawe kuri facebook ya Airtel Rwanda, ugashishikariza incuti zawe gukunda page ya Airtel Rwanda, kwandika ibitekerezo byawe ndetse no kohereza ifoto.

Ifoto ya mbere izagiraho ibiganiro byinshi kurusha izindi izatsindira smartphones ebyiri. Izaba iya kabiri n’iya gatatu zizatsindira iminota 1200 yo guhamagara imirongo yose, SMS 900, 300MB za interineti zizamara ukwezi.

Bwana John Magara, uhagarariye Brand and Communications kuri Airtel, yagize ati “Iyi promosiyo igenewe abakiliya bacu kugira ngo bizihize St Valentin mu byishimo ndetse banakomeze kuganari cyane uko kuri interineti. Nk’ikigo kigezweho, twifuza gukomeza tuganira n’abatugana kuri interineti, ndetse no gukomeza kunogerwa n’udushya tugezweho nka Selfie ndetse n’ibindi bitandukanye.”

Kugira ngo aya mahirwe akugereho, ugomba kuba ukoresha Airtel Rwanda cyangwa ukagura SimCard ya Airtel, ugomba gukunda page ya Airtel kuri Facebook ndetse ukaba uri umunyarwanda urengeje imyaka 13.

Abifuza gutsinda barashishikarizwa gukoresha #RedIsLove

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish