Airtel Rwanda yashyizeho itsinda rishinzwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage CSR
Iki cyemezo Airtel yagifashe nyuma yo gushyiraho umurongo ngenderwaho mushya uzayifasha kugera kuri imwe mu ntego zayo ariyo yo kwita ku baturage iha serivisi.
Ibikorwa bya Airtel Rwanda byo kwita ku baturage byibanda cyane ku kwita ku mwigire, ubuzima, ndetse no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.
Mbere y’uko Airtel Rwanda ifata iki cyemezo yabanje gukora ubushakashatsi bwo kureba uko kwita ku bibazo by’abaturage bimeze haba mu Rwanda no muri Africa yose, isanga hari ibikwiye kunonosorwa.
Itsinda ryashyizweho na Airtel Rwanda rigizwe n’abantu batanu bakazaba bashinzwe kwigira hamwe uko bashyira mu bikorwa imishinga yo gufasha muri ziriya nzego twavuzwe haruguru.
Ku rundi ruhande ariko, Airtel Rwanda irateganya kuzafatanya n’izindi nzego zirebwa n’iriya gahunda zaba iza Leta cyangwa izigenga.
Umukuru wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar yagize ati: “Iyi ni intambwe y’ingenzi izadufasha gushyira mu bikorwa gahunda yacu yo kwita ku bibazo by’abaturage kuko ubu ni cyo gihe ngo imiryango y’ishoramari nk’uyu wacu yicare irebe uko yanononsore uburyo bwo gufasha abaturage mu mibereho yabo ahobatuye.”
Bhullar yangoyeho ko kimwe mu bintu by’ingenzi biranga imikorere ya Airtel Rwanda ari ukureba uko yagira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y’Abanyarwanda kuko ngo batariho na Airtel Rwanda ntacyo yaba ishingiyeho.
Abagize iyi Komite ishinzwe kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abakiriya ni Dr. Joseph Nkurunziza, Mary Balikungeri na Elizabeth Rugege.
Abandi bayigize ni Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Mr. Teddy Bhullar, Ushinzwe imari muri Airtel Rwanda Tano Oware ndetse n’ushinzwe itumanaho muri Airtel Rwanda, Denise Umunyana.
UM– USEKE.RW