Digiqole ad

AIRTEL RWANDA ku myanya ya mbere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Airtel Rwanda yaje ku mwanya wa mbere mu masosiyete y’itumanaho akomeye mu Rwanda akoresha imbuga nkoranyambaga haba Twitter cyangwa Facebook mu gushyikirana n’abakiliya babo.

Muri Raporo yasohowe n’Ikigo Socialbakers gisuzuma kandi kigakora urutonde rw’ibigo bisurwa kandi bigakoresha cyane imbuga nkoranyambaga harimo Twitter, Facebook, Google+, LinkedIn, YouTube, Instagram, na VK, yerekana ko Airtel Rwanda iri ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bayikurikira kuri Twiter ikaba kandi iya gatatu mu Rwanda kuri Facebook nyuma y’abakurikira President Kagame ndetse na BBC Gahuza.

Avuga kuri iyi raporo, Umukuru wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar yagize: “ Iki ni icyerekana ko Ikigo cyacu gifite ubushake bwo gukorana bya bugufi n’abakiliya bacu binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.”

Yongeyeho ko biriya babikesha ko babasha gusubiza byihuse abakiliya babo babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga yaba Facebook cyangwa Twitter.

Ati: “ Twiyemeje  kujya duhugura  kandi tukigisha abakiliya bacu tubinyujije muri mbuga nkoranyambaga kandi ibi tuzabikomeza kuko ari imwe mu nshingano zacu.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish