Airtel Rwanda irahamagarira abantu gutumiza The Samsung Galazy S5
Ikigo gitanga Serivise z’itumanaho Airtel Rwanda kirahanagarira abakiriya bacyo gutangira kwiyandikisha ku bufatabuguzi bwa Telefone nziza yitwa The Samsung Galazy S5 izashyirwa ku isoko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Mata.
Iyi telephone izaba ifite uburyo bwo gufata n guhanagura amafoto akaza asa neza cyane bwitwa HD super AMOLED. Abazagura izi telephone bazahabwa uburyo bwo guhamagara ku buntu mu gihe kingana n’ukwezi kose.
Avuga kuri gahunda nshya Karanja Njoroge ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel yavuze ko Airtel Rwanda ifite gahunda yo gushimisha Abanyarwanda bakunda ibikoresho bigezweho mu Ikorenabuhanga, ibazanira telephone zigezweho harimo n’iyi Telefone.
Avuga ko u Rwanda arirwo gihugu cya mbere kizagurishwamo iyi Telefone.
Abantu bifuza gutumiza iyi telefone bashobora guhamagara kuri 0731000139 cyangwa bakandikira urwego rubishinzwe muri Airtel kuri [email protected] kugira ngo bahabwe ibisobanuro birambuye.
Iyi telefone izana n’ibikoresho byayo harimo Camera ifotora neza ifite ibyo 16 megapixel, uburyo bwo kugabanya ubushyuhe no gucunga uko Telefone ikora.
Iyi telefone kandi ifite uburyo bwo kumenya nyirayo harebwe intoki ze. Akarusho ifite aho kubika amashusho n’amajwi hangana na 2GB RAM.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
muyifotore tuyirebe muvuge n’agaciro kayo
Comments are closed.