Digiqole ad

Airtel Rising Stars: Nyanza na Rusizi nizo zizahagararira Amajyepfo

 Airtel Rising Stars: Nyanza na Rusizi nizo zizahagararira Amajyepfo

The Airtel Rising Stars ni abana bato bategurwa na Airtel ngo bazavemo abakinnyi beza ba Football

Mu irushanwa Airtel Rising stars ryasojwe ku rwego rw’Intara y’amajyepfo, ikipe y’abakobwa b’i Nyanza niyo izahagarira iyi ntara naho mu bahungu bahagararirwe n’ikipe ya Rusizi.

The Airtel Rising Stars ni abana bato bategurwa na Airtel ngo bazavemo abakinnyi beza ba Football
The Airtel Rising Stars ni abana bato bategurwa na Airtel ngo bazavemo abakinnyi beza ba Football

Mu mikino ya nyuma ku rwego rw’Intara yabereye i Nyamagabe mu bahungu, Rusizi United ihagarariye Akarere ka Rusizi ni yo yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 5-4 za Winners yo mu Karere ka Muhanga, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Huye Training Center (HTC) itsinze YDC (Youth Development Center).

Rusizi yabaye iya mbere yahawe igikombe cya zahabu n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, iba yegukanye tike yo guhagararira ‘agace ka kabiri’ (Region II) mu mikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars ku rwego rw’igihugu.

Wiinners yabaye iya kabiri yahawe igikombe gikozwe mu ifeza n’amafaranga y’u Rwanda 80,000 naho HTC yabaye iya gatatu ihembwa imipira yo gukina ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 naho YDC yahawe imipira 2 yo gukina.

Naho mu bakobwa Nyanza itwara igikombe itsinze Ruhango kuri Penaliti.

Gatagara ihagarariye Akarere ka Nyanza  niyo yegukanye igikombe cya zahabu n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 nyuma yo gutsinda Ruhango kuri penaliti 4-3.

Airtel Rising Stars izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ikazakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba (mu Karere ka Rubavu) ahazasorezwa imikino yo mu gace ka gatatu (Region III).

Imikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars ku rwego r’igihugu iteganyijwe mu kwezi gutaha, ikazakinirwa kuri Sitade ‘Ubworoherane’ mu karere ka Musanze, ahazahurira amakipe ane ahagarariye buri karere mu bahungu ndetse n’andi ane  y’abakobwa.

Mu kiganiro na Umuseke, Nyampinga Clementine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel yatangaje ko uko  abona  iri rushanwa riri kugenda bihuje n’uko babyifuzaga.

Tumubajije icyatumye amakipe ya Rutsiro na Rusizi n’utundi turere two  mu Ntara y’Uburengerazuba yaje gukinira mu ntara y’Amajyepfo yasubije ko bo iyo bategura amarushanwa  bategendera ku mbibi z’uturere n’intara.

Yagize ati «  Twe Airtel Rising Stars twakase uduce tugendeye k’uburyo butagora amakipe »

Akomeza avuga ko turiya turere bafashe ari two tugize igice cy’Amajyepfo.

Uru rubyiruko nirwo u Rwanda rutezeho umupira usukuye w'ejo hazaza
Jimmy Mulisa agira inama aba bana abibutsa ko aribo u Rwanda rutezeho umupira usukuye w’ejo hazaza
Abana bafataga ifoto y'urwibutso
Ikipe y’abakobwa ariko irimo abahungu bakinira ikipe ya Nyanza

NKURUNZIZA Jean Paul

UM– USEKE.RW

en_USEnglish