Digiqole ad

Aimée Uwimana yasimbujwe Pastor P muri “I AM THE FUTURE”

 Aimée Uwimana yasimbujwe Pastor P muri “I AM THE FUTURE”

Mu itanganzo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Future Records, rivuga ko Aimée Uwimana yasimbujwe Producer Pastor P ku mwanya w’abazaba bagize akanama nkemurampaka muri I AM THE FUTURE.

Aimée Uwimana yasimbujwe Pastor P muri “I AM THE FUTURE”

Nta mpamvu igaragazwa muri iryo tangazo. Producer David wateguye iryo rushanwa avuga ko ari ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye n’akazi.

I AM THE FUTURE ni irushanwa rifite intego yo kuzamura impano z’abahanzi bato bo mu ntara n’umujyi wa Kigali bagiye babura uburyo bwo kuzimenyekanisha.

Ibi bikazafasha buri muhanzi uzajya agenda atsinda mu ntara ye kugirana amasezerano n’ubuyobozi bw’iyo ntara ku bikorwa by’amasoko y’akazi yahabwaga abandi bahanzi bavuye mu zindi ntara.

Ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2017 nibwo amajonjora y’iri rushanwa azatangizwa ku mugaragaro. Icyo gikorwa kikazabera muri IPRC Kicukiro aho uturere dutatu turimo {Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro} tuzahurizwa hamwe.

Ni irushanwa rizagera mu turere twose uko ari 30. Mu ntara zose hakazaba hari cites 18 zizajya zigenda zihagararirwa n’abana babiri bazaba batsinze abandi.

Nyuma yo gutangazwa ko batsinze, umwana wa mbere azajya akorerwa Video na Audio by’indirimbo ku buntu. Uwa kabiri akorerwe Audio gusa.

Abo bana bose bazaba batsinze uko azaba ari 36, bazashyirwa hamwe igihe cy’ibyumweru bitandatu. Bakurikiranwa n’abafite ubuhanga mu muziki birimo kuririmba no kumenya uko witwara kuri stage.

Icyo gihe hazategurwa igitaramo cyo guhuriza hamwe abo bana bose uko ari 36 barushanwe. Uzatsinda abandi akazahabwa igihembo nyamukuru cy’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu {15.000.000 frw}.

Iri rushanwa rikaba ryarateguwe na Future Records nk’imwe mu mazu asanzwe akora umuziki w’abahanzi ku bufatanye na Miracle Transporter Ltd.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • no byiza kandi turabikunze ESE nigute umuntu yakwiyandikisha

Comments are closed.

en_USEnglish