Aimable Nsabimana wa APR FC yaba agiye kuba Rwatubyaye mushya
Nyuma yo gutakaza Rwatubyaye Abdoul APR FC ishobora kuba igiye kubona igisubizo mu mutima wa ba myugariro Aimable Nsabimana uri kwitwara neza afite intego zo gukaza imyitozo no kugabanya umubare w’ibitego batsindwa.
Ba myugariro bakomeye ni intwaro yagiye ifasha APR FC kwegukana ibikombe bitandukanye mu mateka yayo. Bizimana Didier, Alua Gaseruka, Mbuyu Twite, Mafisango Patrick Mutesa, Mutamba Tshimanga, Nshutiyamagara Ismail Kodo, n’abandi.
Umwaka ushize w’imikino iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yatwaye igikombe cya shampiyona igendera kuri Emery Bayisenge na Abdoul Rwatubyaye ariko aba bombi bayivuyemo bajya gukina nk’ababigize umwuga.
Ubu iri gushaka abandi bashobora kuyifasha mu mikino yo mu Rwanda no muri CAF Champions League. Aimable Nsabimana ari muri ba myugariro ifite ubu bakomeje gutungurana nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Jimmy Mulisa ubatoza.
Mulisa yagize ati: “Aimable ni umukinnyi mwiza ku buryo benshi badakeka. Nta mahirwe yigeze ahabwa n’abandi batoza ariko arayakwiye. Afite imbaraga nyinshi kandi arihuta. Kandi ashobora gufasha mu mipira yo mu kirere, mu gutsinda no kugarira Ntekereza ko no mu ikipe y’igihugu hari icyo yafasha.”
Uyu musore amaze gukoreshwa mu mikino ibiri gusa muri iyi shampiyona. Yakinnye umukino wa mbere tariki 13 Mutarama 2017 akina na Marine FC anatsinda igitego. Yahise agirirwa ikizere abanzamo umukino APR FC iherutse gutsindamo Rayon sports 1-0, umukino yitwayemo neza cyane kandi ari ubwa mbere akiniye imbere ya stade yuzuye abafana benshi.
Nyuma y’uyu mukino Aimable Nsabimana yabwiye Umuseke ko gutangira byamugoye ariko yiyumvamo ubushobozi buhambaye. Ati: “Byansabye gukora cyane imyitozo y’ikipe n’imyitozo yanjye ku giti cyanjye. Ubwo natangiye guhabwa ikizere nkeka ko ngomba kwigaragaza. Ubushobozi nkeka ko mbufite kuko n’abatoza barabimbwira. Nanjye byashoboka kuko na Abdoul (Rwatubyaye) yafatishije nta ubikeka”
Nsabimana yasinyiye APR FC avuye muri Marine FC. Asanzwe akinira Amavubi y’ingimbi. Akomeje gutungurana nkuko Abdoul Rwatubyaye yafashe umwanya uhoraho mu mwaka ushize bikamufasha no kwigaragaza mu ikipe y’igihugu Amavubi makuru.
Photo: Innocent Ishimwe/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
3 Comments
Iyi ni talent umutoza uwo ariwe wese yakwifuza.Njye sindi umutoza ariko nabonye Aimable muri Marines season ishize, mpita mbona afite ejo heza muri football. gusa azakomeze discipline nkuko bisanzwe, ibindi bizaza.
Ngo Rwatubyaye yavuye muri APR FC ajya gukina nk’uwabigize umwuga? Kagire inkuru! Yenda uwanditse iyi nkuru yaturusha amakuru y’ikipe uyu muhungu waje guhimbwa akazina k’ “ikiryabarezi” yaba akinira ubu…
ibi nibyiza cyane abasore babanyarwanda bakwiye guhabwa full confidence ubu bakerekana ibyo bashoboye kdi natwe abafana tukabajya inyuma !!!!
Comments are closed.