Digiqole ad

PesaChoice igiye kuzana Serivisi yo kohererezanya amafaranga

PesaChoice ifasha Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abakoresha Visa card na Mastercards kwishyurira umuriro, airtime, amazi ndetse n’ifatabuguzi rya Televiziyo, ubu igiye kuzana uburyo bwo kohererezanya amafaranga inshuti n’ abavandimwe bari mu Rwanda ku buntu ukoresheje ‘mobile money’.

PesaChoice wayikoresha kuri Android na iPhone http://www.pesachoice.com
PesaChoice wayikoresha kuri Android na iPhone http://www.pesachoice.com

PesaChoice ni Kompanyi yatangijwe n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’umwaka 2015, ubu ikorera mu Rwanda, Uganda na Nigeria.

Umuyobozi wa PesaChoice (CEO), Davis Nteziryayo avuga ko batangira Kompanyi yabo bari bagamije gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga kuba bafasha abavandimwe babo bari mu Rwanda babishyurira umuriro, amazi, airtime, ndetse n’ifatabuguzi rya Televiziyo.

Ubu ariko bakaba ngo bamaze kwagura Serivise, bongeraho uburyo bwo koherereza umuntu uri mu Rwanda amafaranga ku buntu aho waba uri hose ku Isi. Serivisi bagiye gutangiza mu bihe bya vuba.

Nteziryayo ati “Abanyarwanda bari mumahanga bafite ubushobozi bwokuba bafasha bene wabo bari mu Rwanda, gusa ngo wasangaga abenshi binubira amafaranga babakata mu gihe bohereje amafaranga na Western union. Twebwe tugiye kubafasha kujya bayohereza ku buntu.”

Umuyobozi wa PesaChoice kandi avuga ko batangiye no korohereza abakiliya babo mu buryo bwoguhamagara, ku buryo umuntu uri mu mahanga azajya ahamagara mu Rwanda ku mafaranga 100 ku munota, aho bakoreshaga amafaranga 180.

PesaChoice ifite gahunda “program” zikoreshwa kuri Telefone zigendanwa zose, no ku rubuga rwa internet www.pesachoice.com. Iyo umaze gushyira muri Telefone ‘application’ ya PesaChoice, mu gihe kitarenze umunota uba watangiye kuyikoresha. Iyo wishyuye Serivisi, nyirayo ahitwa abimenyeshwa hakoreshejwe SMS.

Nteziryayo Davis wabashije kwihangira umurimo asaba urubyiruko rwo mu Rwanda kudasuzugura umurimo uwo ariwo wose, by’umwihariko abize ngo bagomba kubyaza umusaruro ubumenyi bafite kandi bakagisha inama.

Pesachoice imaze kugira abanyamuryango benshi muri Amarika n’Iburayi bafasha abavandimwe babo bari mu Rwanda, Nigeria, Kenya na Uganda. Ndetse ikaba imaze gufungura ibyicaro ikoreramo muri Amerika, n’ibyo mu Rwanda bagiye gutangiza muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Mu nama yabaye mu cyumweru gishize yateguwe na Kompanyi ‘Speedup Africa’, Pesachoice yaratoranyijwe nk’imwe muri Kompanyi 100 ziteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nibagire vuba maze tujye dusaranganya ibyo dufite kuhuryp bworoshye

  • That is very good but I didn’t see money transfer option? There is only bills payment

  • Contact zabo plz

  • Maze kwinaga kuri website yabo ariko nsanga igikeneye kukorwaho byinshi.

  • Wapi pe nikiwani mbere yo kwiyemera muge mubanza musuzume neza ibyo mwiyamakijemo

    • Nicyo kiranga abanyarwanda, bahora birata maze wajya kureba ugansanga nicyuka gusa, uwo muco kotutawigiraga mbere kotwari twarawuhariye abazayirwa byaje kugenda gute? Abantu bakajya mubvinyamakuru bakifotoza bakitakuma sinakubwira. Haruwavuzeko afite agence ngo i Buruseli, muzajyeyo muzumirwa.

  • Sha antimugasebanye mbere uyo kugenda ubanza gukambakamba

  • Money transfer ntayo mbona kandi ariyo nkeneye cyane. Airtime, electricity, TV,…babyikorera abari mu Rwanda.

    • Nsanga uwomuntu ufite amashyararazi na TV,Airtime arumuntu wiyubashye bityo kuvugako umulihira umuliro aragasuzuguro mwohereze izo kashi azazikoreshe ibyabona byihutirwa ureke kumugenera nkumwana.

Comments are closed.

en_USEnglish