Digiqole ad

Aho kugira ngo Leta igure Mudasobwa nshya turazisana ubwacu-Mukashyaka

Nyuma y’icyumweru abanyeshuri bo muri Tumba College of Technology bari gusana  za mudasobwa zippfuye, umwe muri bo witwa Mukashyaka  Janvière  ejo yabwiye UM– USEKE ko bo bakoresha ubumenyi bwabo mu kuzisana  aho kugura izindi kandi babifiye ubumenyi.

Mukashyaka atwereka uburyo yagiye amenya aho ikibazo kiri kugira ngo abone kuyikora
Mukashyaka atwereka uburyo yagiye amenya aho ikibazo kiri kugira ngo abone kuyikora

Yagize ati “ Izi  Mudasobwa  akenshi zari zapfuye  ahinjiza umuriro kandi biba ari ibintu bidakomeye ku buryo twagura izindi. Amafaranga  Leta  yagatanze mukugura izindi arabikwa.”

Muri ibi bikorwa, abanyeshuri ndetse n’abakozi basannye Mudasobwa zigera ku 121 zari zimaze iminsi zaratereranywe mu bigo bitandukanye by’amashuri aho zavugwagaho  ko zari zimaze gupfa.

Mukashyaka  janviere  avuga ko mu kuzisana nta mbaraga nyinshi  byabatwaye.

Umuyobozi w’icyi kigo Eng. Gatabazi Pascal  yashimye  Ikigo cya  REB ( Rwanda Education  Board) ku bufatanye n’ikigo ayoboye ndetse anashimira uruhare bariya  banyeshuri bagize kugira ngo ziriya Mudasobwa  zongere zikore.

Yagize ati “Dushimishwa n’uko ubumenyi  duha  aba bana bushobora kuvamo umusaruro. Biradushimisha iyo ibyo tubigisha bijya mu bikorwa.”

Eng.  Gatabazi  Pascal  yakomeje avuga ko  ibi kubikora  bidaterwa no kugira  amafaranga menshi ahubwo babikora  ku bw’inyungu z’umuryango nyarwanda.

Avuga ko ikigo cya Tumba College of Technology  ayoboye gifitanye  amasezerano no Leta binyuze muri REB  yo kujya kibakorera Mudasobwa cyane cyane ko ngo 99 ku ijana  y’izi mudasobwa ziba zafite utubazo duto duto twakemurwa vuba.

Umuyobozi ushinzwe  ishami  ry’ikoranabuhanga muri REB  Dr.  Evode Mukama  yavuze ko  ibi bikorwa bya Tumba College of Technology bikazafasha u Rwanda  rwose .

Yagize ati “Amafaranga y’u Rwanda amaze gutangwa  kuri izi Mudasobwa bagura ni menshi. Turifuza ko haba ibintu byakorerwa mu Rwanda kurusha mu mahanga, turashaka  kugira u Rwanda ihuriro ryo gukoreramo mudasobwa kandi bizashoboka kuko hari intambwe imaze guterwa kugeza ubu.”

Dr. Evode yakomeje avuga ko  buri mwaka batanga Mudasobwa  nshyashya  zigera ku bihumbi 100 mu mashuri none ubu bazajya bateganya ko nigira ikibazo bazajya bazisana bakongera kuzikoresha.

Iyi gahunda imaze imyaka ibiri 2012. Abanyeshuri bakoze izi mashini ni cumi n’umwe mu gihe cy’icyumweru  kimwe. kugeza Kugeza ubu bamaze gukora  mudasobwa zigera kuri 82 n’ibikoresho byazo bigera kuri 65.

Minisiteri y’uburezi  yatanze Miliyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda mu kugura ziriya mashini  ndetse n’andi atari make yo kuzikora , ariko ubu hafashwe ingamba z’uko  nyinshi mu zapfuye muri za Minisiteri zitandukanye  zizajya zizanwa muri Tumba College of Technology zigasanwa.

Ibi bizatuma Miliyoni zisaga 50 zatangwaga bazisanisha ahandi zibikwa, zikoreshwe mu bindi.

Bemeza ko byabatwaye imbaraga nyinshi
Bemeza ko byabatwaye imbaraga nyinshi
Abanyeshuri bari gukora ibyo bigishijwe kubijyanye n'ikoranabuhanga
Abanyeshuri bari gukora ibyo bigishijwe kubijyanye n’ikoranabuhanga
Eng.Gatabazi
Eng.Gatabazi
Dr.Evode Mukama
Dr.Evode Mukama

Daddy SADIKI RUBANGURA

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish