Digiqole ad

Ahantu hafatiwe abagore ku ngufu muri Jenoside hakwiye gusigasirwa – Gasigwa

 Ahantu hafatiwe abagore ku ngufu muri Jenoside hakwiye gusigasirwa – Gasigwa

Gasigwa Leopold wakoze Filime yise ‘Miracle and the Family’.

Nyuma y’uko Filime ye “Miracle and the Family” yegukanye igihembo cya Filime mbarankuru mpamo (documentary film), Gasigwa Leopold arasaba ko ahantu hagiye hafatirwa abagore n’abakobwa muri Jenoside hasigasigwa nk’ikimenyetso cy’ayo marorerwa.

Gasigwa Leopold wakoze Filime yise 'Miracle and the Family'.
Gasigwa Leopold wakoze Filime yise ‘Miracle and the Family’.

Gasigwa Leopold aherutse gushyira hanze Filime yise “Miracle and the Family” bishatse kuvuga “Igitangaza n’Umuryango” igaragaza ukuntu ifatwa ku ngufu rishingiye ku gitsina ryakoreshejwe nk’intwaro yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi filime ikaba ari nayo yegukanye igihembo mu bihembo bya ‘Rwanda Movie Award’ byatanzwe mu cyumweru gishize.

Gasigwa avuga ko nk’ahantu yageze akora iyi Filime hafatiwe abagore n’abakobwa ku ngufu ubu ari ahantu hasanzwe nta kimenyetso na kimwe gihari kigaragaza ko habereye ayo marorerwa.

Ati “Ntanze nk’urugero nk’i Kabgayi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabgayi, imbere ya Kiliziya usanga ishuri ryafatiwemo ku ngufu abagore n’abakobwa bikozwe n’abasirikare bo kwa Habyarimana n’Abahutu bintagondwa bazaga kuhicira abantu, ariko ubu ni ishuri risanzwe abana bigiraho. Ntushobora kuhagera ngo umenye ko ibyo bintu byahakorewe.”

Ahandi yageze hafatiwe abagore n’abakobwa ku ngufu ariko hakaba hataritaweho, ni mu nyubako za Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye ahazwi nk’i Mbamba.

Aha naho ngo hari icyumba (salle) cyasambanyirijwemo abagore n’abakobwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugeza uyu munsi ngo n’ubwo nta kihakorerwa, nta n’ikigaragaza ko hitaweho nk’ahantu hafite amateka kuko ngo ubu ari inzira ikoreshwa n’abakorera muri iyo nyubako ubu.

Ati “Ubu rero jyewe nk’umushakashatsi, uruhare rwanjye numva ari ukubibwira nk’inzego bireba bakaba bareba icyo babikoraho ku buryo aho hantu hajya muri  hamwe hagaragaza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Gasingwa asanga kuba Gufata ku ngufu byarakoreshejwe nk’intwaro yo gukora Jenoside ndetse bikaba byarakorewe ku bagore n’abakobwa benshi, bikwiye ko ahantu byagiye bibera hashyirwa ibimenyetso, ndetse no mu nzibutso hakaba hashyirwa ibimenyetso bigaragaza ubwo bugome.

Gasigwa ashyikirizwa igihembo cye.
Gasigwa ashyikirizwa igihembo cye.
Gasigwa Leopord ashimira abateguye ibihembo bya 'Rwanda Movie Award' bahembye Filime ye.
Gasigwa Leopord ashimira abateguye ibihembo bya ‘Rwanda Movie Award’ bahembye Filime ye.

 

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ibyo nge ndunva Atari ngombwa kuko inzibutso za Genocide zirahari!!! kandi ibyo sibintu byo gusigasirwa rwose nawe shyira muri logic utekereze neza ntacyo byatumarira! ubwo se abafatiwe mu ntoki naho bazshashyire ibimenyetso ibyo uvuga ntago Uzi ibikomere dufite kubera izo nterahamwe zadufatiye abantu kungufu!

    • Uri umupfobyi wowe wibeshya. Kuki ushaka kubuhishira?

    • Muvandimwe wakoze iyi film,gufatwa ku ngufu ntaho bitabereye mu masaka mu mishingiriro,muri Wc,ku nkombe z’imigezi n’inzuzi,mu miringoti,….. rero icyo nkwisabira n’uko ubukangurambaga wakora ushaka gusigasira aho hantu wabukora ufasha abagizweho ungaruka n’ayo mahano.kdi Imana yazabiguhembera pe.

  • Aliko mwarekeyaho gutoneka abantu. Murakekako abo byabayeho bifuza ibyo bimenyetso?keretse niba hashakwa ibigwi by’ababikoze!!! Imana idufashe komora ibikomere kugira ngo dushobore kugira amahoro atangwa na Yo mu mitima yacu .

  • Uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi akaba akibayeho ubuzima bwo kuremerwa mu by’ibanze mu cyunamo ngarukamwaka, cyangwa atuye mu nzu yasondetswe yenda kumugwaho, bene izo nzibutso zitekerezwa zamufasha iki kitari ukumutoneka inkovu no kumwongerera ibikomere? Jye mbona ibi bintu bigera aho bikinjizwamo inyungu za politiki ziruta izo gusigasira ubumuntu, ubutabera n’amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish